Igisirikare cya Israel kiravuga ko kuri uyu wa Kabiri abasirikare ba yo 21 biciwe i Gaza, umunsi wahitanye abasirikare benshi ba Israel kuva ibikorwa byabo byo ku butaka byo kurwanya Hamas byatangira.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel (IDF), Daniel Hagari, yavuze ko bikekwa ko ari igisasu cya rokete cyakubise igifaru cyari hafi hafi y’inyubako ebyiri bari barimo cyabahitanye.
Yavuze ko inyubako zaturitse wenda bitewe n’ibisasu bya mine Ingabo za Israel zari zatezemo ngo bisenye izo nyubako nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Igisirikare cya Israel kivuga ko gikomeje iperereza gishaka amakuru arambuye kuri ibi bintu.
Israel ikomeje ibikorwa bya gisirikare byo kurandura umutwe wa Hamas kuva abantu bitwaje imbunda b’uyu mutwe bica abantu barenga 1.400 mu bitero byo ku itariki ya 7 Ukwakira mu majyepfo ya Israel.
Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas ivuga ko byibuze abantu 25.295 biciwe muri Gaza kuva Igisirikare cya Israel cyatangiza ibitero mu kirere no ku butaka gisubiza igitero cy’aba barwanyi b’Abanyapalestine. Abandi benshi bemeza ko bapfuye bakiri munsi y’amatongo.


