Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 18 Ukwakira 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo izirebana n’umutekano, ubutabera n’uburezi.
Harimo:
Abasirikare b’u Rwanda bisanze muri RDC
Tariki ya 18 Ukwakira 2021, igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) cyatangaje ko mu gitondo cy’uwo munsi, abasirikare b’u Rwanda bakandagiye ku butaka bwabo mu gace ka Kibumba, habaho ukurasana kw’igihe gito hagati y’impande zombi.
Umuvugizi w’akarere ka gisirikare ka 34, Lt. Col. Guillaume Ndjike Kaiko yamenyesheje itangazamakuru ko abasirikare b’u Rwanda bari bafashe imidugudu 6, nyuma basubira mu gihugu cyabo.
Mu gihe igisirikare cya RDC cyavugaga ko kitazi impamvu abasirikare bagiyeyo, Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yasobanuye ko bisanzeyo batabigambiriye, ubwo bari bakurikiye abambutsa forode bari binjiye mu karere ka Rubavu.
Ubushinjacyaha bwajuririye ibihano byafatiwe abarimo Rusesabagina
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda tariki ya 20 Ukwakira bwatangaje ko bwajuririye ibihano urukiko rwakatiye Paul Rusesabagina n’abandi 20 bareganwaga ibyaha by’iterabwoba.
Umuvugizi w’uru rwego, Nkusi Faustin ntabwo yasobanuriye itangazamakuru impamvu yatumye bajurira, yavuze ko izamenyekanira mu rukiko.
Gusa tariki ya 20 Nzeri ubwo uru rukiko rwari rumaze gukatira abaregwaga, Nkusi yavuze ko Ubushinjacyaha butanyuzwe n’ibihano bakatiwe nka Rusesabagina uri mu gifungo cy’imyaka 25 kandi bwari bwaramusabiye icya burundu no kuba hari ibyaha byahanaguwe kuri bamwe.
Amavugurura mu burezi
Ku wa 21 Ukwakira hatangajwe iteka rya Minisitiri w’Uburezi rigaragaramo impinduka zikomeye mu burezi, by’umwihariko mu mashuri yisumbuye mu bumenyi rusange (General Education).
Mu cyiciro cya kabiri cy’aya mashuri hakuwemo amashami atatu: HEG, HEL na BCG, hashyiramo irishya ryitwa HLP (History, Literature in English & Psychology). Ishami ry’indimi ryaravuguruwe, riba rimwe, hahuzwa indimi enye: Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili n’Ikinyarwanda.
Mu mashami ya siyansi, iri teka rivuga ko hazajya higwa isomo ry’Icyongereza kandi rigakorwa mu bizamini bya Leta. Uru rurimo rwiyongereza ku z’Igifaransa n’Ikinyarwanda zizajya zikorwa mu bizamini by’ishuri gusa.
U Burundi bwashyikirije u Rwanda abarwanyi ba FLN
Leta y’u Burundi tariki ya 21 Ukwakira yashyirije iy’iu Rwanda abarwanyi 11 ba FLN, umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi w’u Rwanda, wakunze kumvikana mu majyepfo y’uburengerazuba. Bafatiwe mu ishyamba rya Kibira.
Iki gikorwa cyabereye ku mupaka wa Gasenyi-Nemba uherereye mu Karere ka Bugesera ku ruhande rw’u Rwanda, kiyobowe n’Umunyarwanda Brig. Gen. Vincent Nyakarundi uyoboye urwego rushinzwe iperereza n’Umurundi Col. Ernest Musaba.
Na Leta y’u Rwanda muri Nyakanga 2021 yaherukaga gushyikiriza iy’u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED-Tabara uyirwanya. Aba bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe muri Nzeri 2020.
Umugabo yafashwe nyuma y’imyaka 13 atorotse ubutabera
Umugabo witwa Harerimana Enock ukomoka mu Karere ka Ruhango yafatiwe mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, nyuma y’imyaka 13 yari amaze yihisha ubutabera. Uyu yari yarakatiwe n’urukiko Gacaca igifungo cya burundu y’umwihariko rumaze kumuhamya ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi.
Harerimana bivugwa ko yakatiwe n’uru rukiko mu 2008 yaramaze gutoroka nyuma yo kumenya ko habonetse umuntu umurega ibi byaha, ajya muri Kayonza, ahindura izina yitita Karigita Enock.
Yafashwe tariki ya 19 Ukwakira 2021 hashingiwe ku makuru yatanzwe n’umuntu wamumenye akamurega. Na we ubwe yiyemereye icyaha, anasobanura uko yatorotse.


