updf2-2.jpg

Abasirikare ba Uganda bahohoteye abanyamakuru, mu mapingu

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko cyataye muri yombi abasirikare barindwi bahohoteye abanyamakuru bari baherekeje umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu ubwo yari yagiye kurega Leta ku biro bya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu.

Uyu munyapolitiki uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine ashinja inzego z’umutekano za Uganda gutera ibiro by’ishyaka rye, NUP (National Unity Platform) zigatwara ibikoresho byaryo, ndetse n’ibindi byaha bijyanye no guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Iki gikorwa cy’urugomo cyabaye kuri uyu wa 17 Gashyantare 2021, cyamaganwa n’Umuryango w’Abibumbye, abanyamakuru, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. David Muhoozi wanabisabiye imbabazi.

Mu isaha ishize, Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso yatangaje ko abasirikare bakoze uru rugomo uko ari barindwi bamaze gutabwa muri yombi, ashyira hanze amazina yabo n’amafoto bambitswe amapingu.

Ati: “UPDF yataye muri yombi 7 mu bayigize nyuma y’urugomo bakoreye abagize ‘ubutegetsi bwa kane’ (abanyamakuru). […]Ni icyemezo cyafashwe mu buryo bwo kwihanangiriza abatandukira gahunda n’ikinyabupfura cya UPDF.”

Aba basirikare bose bagize umutwe wa ‘Military Police’ ni: Capt. Jessy Odwenyi wari ubahagarariye, Cpl Nimusiima Justine, Cpl Zirimenya Kassim, Pte Wasswa Peter, Pte Tsame Imran, Pte Kisakye Victoria na Pte Opiyo Isaac.

updf2-2.jpgCapt. Jessy Odwenyi mu mapingu

updf3-2.jpgItabwa muri yombi ry’aba basirikare ngo rigomba kubera isomo bagenzi babo

Kurikira amakuru n’ibiganiro byacu kuri Bwiza TV, ukanze hano munsi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *