Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 11 Nyakanga 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izirebana n’umutekano, ubutabera na politiki.
Harimo ko:
Abasirikare bakuru 4 bazamuwe mu ntera
Perezida w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu tariki ya 11 yazamuye mu ntera abasirikare bakuru bane, barimo batatu bari bafite ipeti rya Brigadier General n’umwe w’ipeti rya Colonel.
Vincent Nyakarundi ukuriye urwego rw’ubutasi, Willy Rwagasana ukuriye umutwe w’abasirikare barinda abayobozi bakuru na Ruki Karusisi bahawe ipeti rya Major General.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Ronald Rwivanga waherukaga guhabwa ipeti rya Colonel mu 2021, yagizwe Brigadier General.
Nyirangiruwonsanga wari waremeye kwica umwana w’imyaka 9 yisubiyeho
Umugore witwa Nyirangiruwonsanga Solange wari waremeye kwica umwana w’imyaka 9 y’amavuko mu karere ka Gasabo witwa Rudasingwa Ihirwe David, yarabihakanye, asobanurira urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ko yiyahuye.
Muri uru rubanza rwabereye aho uyu mwana yapfiriye mu murenge wa Ndera, rwitabiriwe n’abaturage benshi baturanye n’umuryango wa Ihirwe, Ubushinjacyaha bwashinje Nyirangiruwonsanga kumwica ku bushake.
Nyirangiruwonsanga yasobanuye ko yemeye ko yishe Ihirwe tariki ya 12 Kamena 2022 abitewe n’inkoni yakubiswe ubwo yahatwaga ibibazo n’ubugenzacyaha, avuga ko umwana yaba yiyahuye, abitewe na filimi ashobora kuba yararebaga.
Umunyakoreya yavuze ko adakwiye gufungwa kandi afitiye u Rwanda akamaro
Umunyakoreya y’Epfo Jin Joseph tariki ya 13 yabwiye urukiko rw’ubujurire rwatangiye ko adakwiye gufungwa imyaka itanu yari yakatiwe n’urukiko rukuru, kubera ko afitiye u Rwanda akamaro.
Urukiko rukuru muri Mutarama 2022 rwahamije Jin icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, gifitanye isano n’ubuhemu yashinjwe gukorera umushoramari bakoranaga witwa Kanyandekwe Pascal, rumukatira igifungo cy’imyaka itanu, rumuca n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 30.
Mu rw’ubujurire, Jin yasobanuye ko yagize uruhare rukomeye mu kugera mu Rwanda kw’imodoka za Hyundai na moto za BMW Polisi ikoresha. Ubushinjacyaha bwo bwamusabiye ko icyaha gikomeje kumuhama, yahabwa igifungo gisubitse.
Umuyobozi w’i Rubavu yarirukanwe nyuma yo guhagararirwa n’umutetsi mu kwibuka
Umukozi wari ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero w’akarere ka Rubavu, Nyiraneza Espérance, yarirukanwe nyuma y’aho inkuru y’uko yohereje umutetsi w’ishuri ryisumbuye ngo amuhagararire mu gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi.
Inkuru y’ikosa rya Nyiraneza yagiye mu binyamakuru tariki ya 11 Nyakanga, ahita yirukanwa n’ubwo we yasobanuye ko yohereje uyu mutetsi kubera ko Gitifu wa Rugerero yari yamwohereje amutunguye, afite izindi gahunda.
Nyiraneza n’uyu mutetsi barafunzwe bakurikiranweho gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi. Umuryango IBUKA ntiwumva ukuntu umuntu utagira aho ahurira n’ubuyobozi bw’umurenge yoherezwa nk’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa.
Museveni yagiriye inama Tshisekedi ku buryo yakemura ikibazo cye na M23
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, tariki ya 14 yohereje intumwa muri Uganda, kugira ngo mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni, azihe inama ku kuntu ikibazo cya M23 cyakemuka.
Museveni yabwiye izi ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’umurimo, Alexis Gisaro ko Leta ya RDC ikwiye gusubira mu biganiro na M23 kugira ngo ikibazo kiri hagati y’impande zombi kibone umuti urambye.
Izi ntumwa zavuze ko na zo zishyigikiye imishyikirano, ariko M23 imaze ukwezi ifashe umujyi wa Bunagana n’utundi duce ikagaragaza ubushake. Ni nyuma y’aho Leta ya RDC imaze igihe ivuga ko idashobora kujya mu biganiro n’umutwe w’iterabwoba.


