Abasirikare bakomoka muri Tanzania na Uganda bari mu Rwanda mu gikorwa cy’icyumweru kimwe cy’Umutwe w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba cyahariwe ubuvuzi, kuri uyu wa Mbere, itariki 01 Nyakanga basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Ku Rwibutso rwa jenoside no ku Nzu Ndangamurage yo kurwanya jenoside, abaisirikare bava muri ibi bihugu byombi basobanuriwe byinshi bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko yahagaritswe n’izahoze ari ingabo za RPA, kuri ubu zahindutse iza leta (RDF).

Itsinda ry’abasirikare ba Uganda ryari riyobowe na Col. Nelson Ahabwe, wungirije ukuriye ubufatanye bwa gisirikare na gisivili, ngo gusura uru rwibutso byabigishije byinshi. Col Ahabwe avuga ko jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari ikintu kitari cyiza kibutsa uruhande rubi rw’ikiremwamuntu. Yakomeje ashimira abanyarwanda ndetse yifuriza abagiye kuruhuka mu mahoro.


Ku ruhande rwe, Col. Dr Pius Kishosha, ukuriye itsinda ry’abasirikare ba Tanzania, yavuze ko yanyeganyejwe n’ibyo yabonye ku rwibutso kandi yizeye ko bitazasubira ukundi muri Afurika y’iburasirazuba n’ahandi ku isi. Yongeyeho ko amakuru meza ari uko u Rwanda rwabashije kongera kwiyubaka rugahanga amaso imbere hamwe. Ati: “Ni isomo rikomeye kuri twe twese.”

Ubwo yavugishaga itangazamakuru, Col. Dr Jean Chrysostome Kagimbana, Komanda w’Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda (RMH), yavuze ko kwereka abasirikare bavuye Tanzania na Uganda amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ari ukubaha ishusho y’uko u Rwanda rwabashije kongera kwibuka ruhereye ku busa.


