Byibuze abasirikare 14 ba Burkina Faso kuri uyu wa Mbere biciwe mu gitero nk’uko byemezwa n’amakuru ava mu nzego z’umutekano. Ni abasirikare babarizwa ahitwa Yirgou, muri Komini ya Barsalogho batewe n’abantu bitwaje intwaro.
Mu gitondo cyo kuwa Mbere ahagana saa kumi n’imwe, nibwo abantu bitwaje intwaro bagabye igitero kuri izi ngabo za Burkina Faso, aho minisitiri w’ingabo yavuze ko ari igitero cy’iterabwoba.
Ati “ Imbere y’inyeshyamba zaje ku bwinshi zifite intwaro zihagije, abasirikare ba Burkina Faso bagaragaje uburwanyi bwo ku rwego rwo hejuru ku babateye babarwanya,”
Nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga, abagabye igitero ngo bari bari kuri moto no mu modoka za pick-up. Nyuma yo kurasana, byibuze abasirikare 14 ba leta bahasize ubuzima ndetse hakomereka abandi benshi.
Iyi nkuru kandi iravuga ko ibikoresho byinshi bya gisirikare nabyo byasahuwe n’inyeshyamba, aho havugwamo imodoka enye za pick-up, imbangukiragutabara, za moto n’imbunda n’amasasu.
Inyeshyamba kandi zasize zinatwitse imodoka ya burende yo mu bwoko bwa Cobra n’ibindi bikoresho mbere yo kuva kuri ibi birindiro by’igisirikare zateye.


