Abasivili barimo abana bafite imyaka y’amavuko iri munsi ya 18 bari gufasha igisirikare cy’akarere ka Amhara muri Ethiopia kurwanya umutwe witwaje intwaro wa TPLF na TDF iharanira ubwigenge bw’akarere ka Tigray.
Aba basivili biganjemo urubyiruko batangiye kwiyunga n’igisirikare muri Nyakanga 2021 ubwo umuyobozi w’akarere, Agegnehu Teshager yabahamagariraga gufata intwaro, nabo bakarwanya iyi mitwe yijwaje intwaro yari yamaze kwinjira ku butaka bwabo.
Kwinjira kwa TPLF na TDF muri Amhara ngo yabitewe n’uko ingabo z’aka karere zari zikomeje kwifatanya n’iza Leta bihanganye kuva mu Gushyingo 2020 mu kuyirwanya.
Channel 4 yagaragaje amashusho y’abasivili benshi bari gutorezwa mu karere ka Amhara, bahuriye mu mutwe wahawe izina rya Kano. Muri bo harimo abasore n’abakobwa b’abanyeshuri, abahinzi n’abandi.
Bigaragara ko bafite imbunda z’ibikinisho zikoze mu mbaho, bifashisha bari muri iyi myitozo, cyane cyane mu kwerekeza ku gipimo cyiza.
Umusore umwe mu batozwa yatangaje impamvu yatumye ajya gutozwa kugira ngo arwane. Ati: “Ndi hano kubera ko narahiye ko ntacyo ngomba gukora mu gihe igihugu cyanjye kiri mu ntambara. Nta n’ubwo nzashaka akazi, niyemeje kurwana.”
Umukobwa uri muri aba basivili yagize ati: “Turi hano ngo dutabare imiryango yacu. Batwitse inzu z’imiryango yacu, bishe inka z’imiryango yacu. Rero turashaka kurwanya ingabo ziri kwinjira ku butaka bwacu, tukanazitsinda. Turashaka kubohora imiryango yacu n’iwacu.”
Undi mukobwa w’umunyeshuri ufite imyaka 16 y’amavuko na we yiteguye kurwanya iyi mitwe yitwaje intwaro. Ati: “Ntabwo tuzajya ku ishuri igihugu cyacu kitaragarukamo amahoro. Yewe nta n’amahirwe yo kubaho twabona. Kubaho kw’igihugu cyacu ni ko kw’ibanze. Ni yo mpamvu navuye mu ishuri, nza mu myitozo ya Fano.”
Ingabo za Ethiopia zimaze iminsi zigaba ibitero bikomeye mu mujyi wa Mekelle ufatwa nk’umurwa mukuru wa Tigray, ugamije gusenya ibikorwa by’iyi mitwe yitwaje intwaro. Gusa kuri uyu wa 30 Ukwakira 2021, TPLF na TDF na yo yigambye gufata umujyi wa Dessie muri Amhara.



