Abasukuti bo mu Rwanda no ku isi yose ubu bari mu cyumweru cyahariwe ubusukuti, bibuka uwashinze uwo muryango, Baden Powell. Muri uyu mwaka, abasukuti barazirikana kwiteganyiriza ahazaza. Abo mu mujyi wa Kigali bafashe iya mbere mu biganiro n’Ikigega Iterambere Fund.
Icyumweru cya gisukuti kiba buri mwaka muri Gashyantare, kuko Robert Stephenson Smith Baden-Powell washinze uwo muryango ku isi yavutse tariki 22 Gashyantare 1957. Mu rwego rw’igihugu, iki cyumweru kiratangizwa ku mugaragaro uyu munsi tariki ya 19 kizarangire tariki ya 26, naho mu mujyi wa Kigali cyatangiye ejo kuwa gatandatu tariki ya 18 uku kwezi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu biganiro byabereye ku murenge wa Nyamirambo, abasukuti basaga 150 bakanguriwe ibyiza byo kwizigama. Ushinzwe itumanaho mu kigega Iterambere Fund, Mugiranea Emmanuel yibukije abasukuti ko “Akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure”. Yabaganiriye ku mavu n’amavuko y’ikigega, imikorere yacyo, ibyiza byacyo n’aho gitandukaniye n’ibigo by’imari.
Umuyobozi w’abasukuti mu mujyi wa Kigali, Kwisanga Janvier, avuga ko we n’abasukuti ayoboye bishimiye iki gikorwa, ku buryo hari n’abatahanye impapuro zo kuzuza, bashyira n’ababyeyi babo ngo batangire kwizigamira mu kigega. Kwisanga agira ati “Intero yacu ni imwe, Guharanira gusiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze. Ibyo ntibyagerwaho mu bukene, mu nzara no mu myiryane ibikomokaho”.
Uyu muyobozi afite icyizere ko uru rubyiruko nirutangira kwizigama hakiri kare, intego y’abasukuti izagerwaho, kuko mu bukuru bwabo bazaba badafite ibibazo kandi batabiteza, ahubwo bazabera igisubizo umuryango nyarwanda”.
Umuryango w’abasukuti watangiriye mu Bwongereza mu 1912, ubu umaze kugera mu bihugu 216, harimo n’u Rwanda. Abanyamuryango bawo baragera kuri miliyoni 31, naho mu Rwanda ho basanga ibihumbi 40.
Abasukuti mu Rwanda bari mu miryango igamije iterambere rirambye ry’urubyiruko. Batanga inyigisho ku rubyiruko, zishingiye mu gukura mu bitekerezo, mu gufashanya ndetse no guharanira kugira ubuzima buzira umuze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muryango utoza urubyiruko gufata inshingano hakiri kare rukamenya kwibeshaho mu gihe nta bufasha buhari. Ibi babitorezwa mu bikorwa bitandukanye nk’ingando, imikino, ubukorikori n’ibindi. Bimwe mu bikorwa bakora mu Rwanda higanjemo gufasha abatishoboye, nko kubaka no gusana amazu, gusura abarwayi n’impunzi, gutanga amaraso, n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste


