Abatazemera impinduka za WhatsApp bazamburwa ububasha bwo kuyikoresha

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 6 Mutarama 2021 ni bwo ikigo cya WhatsApp Inc. gifite mu nshingano urubuga rwa WhatsApp cyatangaje ko tariki ya 8 Gashyantare kizakora ivugurura rigamije kunoza itumanaho hagati y’abarukoresha n’ibigo by’ubucuruzi.

Aya makuru yaciye igikuba mu bakoresha uru rubuga babarirwa muri miliyari ebyiri, bitewe n’uko baketse ko iki kigo kigiye kujya giha ibi bigo amakuru yabo bwite, abenshi batangira kwimukira ku zirimo Telegram na Signal bivugwa ko umutekano w’amakuru y’abazikoresha uba wizewe cyane.

Gutakaza abakiriya umusubirizo kwatumye WhatsApp Inc. yegeza inyuma itariki ntarengwa y’ishyirwa mu bikorwa ry’izi mpinduka, iyigeza kuri tariki ya 15 Gicurasi 2021.

Umuvugizi w’iki kigo yamaze impungenge abakoresha WhatsApp mu kiganiro yagiranye na Forbes, aho yagize ati: “WhatsApp irashaka korohereza abantu, ku buryo ushobora gukenera kugira ibyo ugura, ugahita ufashwa na bizinesi (business) ako kanya.”

Buri wese ukoresha urubuga rwa WhatsApp azajya abona imenyesha (notification) rimusobanurira byinshi kuri izi mpinduka, hanyuma asabwe kuzemera (Accept), zitangire gukora.

Utazabikora azamburwa ububasha bwo gukoresha WhatsApp

Umunyamakuru mu by’ikoranabuhanga, Zoe Kleinman mu nkuru ye iri kuri BBC, kuri uyu wa 24 Gashyantare 2021 yifashishije amakuru y’ikigo TechCrunch gicunga urubuga rwa WhatsApp, yatangaje ko urukoresha uzarenza tariki ya 15 Gicurasi ataremeza izi mpinduka, azamburwa ububasha bwo kurukoresha.

Guhera icyo gihe, ngo ntabwo azaba ashobora kohereza cyangwa se kwakira ubutumwa kuri uru rubuga (nk’uko bigenda mu itsinda wavuyemo cyangwa wakuwemo). Bivuze ko konte (compte) y’urukoresha, izahita ijya ku rutonde rw’izidakora (inactive).

Gusa mu gihe gito, nyir’iyi konte azaba ashobora guhamagarira kuri WhatsApp ndetse no kwakira amamenyesha.

Kleinman yavuze ko noneho nyuma y’iminsi 120, ya konte yashyizwe ku rutonde rwa ‘inactive’, izasibwa burundu, kongera gukoresha WhatsApp ntibibe bigishobotse.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *