Abatsinze ibizamini bya leta bisoza ayisumbuye muri uyu mwaka bariyongereye – REB

Sangiza iyi nkuru

89.55% by’abanyeshuri bakoze ikizamini cya leta gisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye nibo batsinze bangana n’36493 mu gihe umwaka ushize bari batsinze ku rugero rwa 89,51% nk’uko byatangajwe na minisiteri y’uburezi kuri uyu wa 23 Gashyantare itangaza amanota.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri bakoze ibizamini bose mu mwaka wa 2017 ari 41 140 mu gihe mu 2016 bari 41 609. Abakobwa bakoze ni 22 429 bangana na 55.04% naho abahungu ni 18 324 bangana na 44.96%.
Mu mashuri y’inderabarezi hakoze abanyeshuri 3009 barimo abakobwa 1753 n’abahungu 1256. Abatsinze bangana na 2987 bari ku kigereranyo cya 99.27%.
Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hakoze abanyeshuri 22 101 hatsinda 19 749 bangana na 89,3%.
DWuQu5qW4AEdcmu
Ishuri ritanga uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ryo mu Ruhango naryo rikaba ryigaragaje mu mashuri yatsinze neza muri uyu mwaka.
Abanyeshuri bitwaye neza muri Siyansi ni; Nshizirungu Patrick wo mu Ntara y’Iburasirazuba,   mu indimi uwa ni Kayitare Kwizera Blaise wo mu Ntara y’Amajyepfo,  Mu bumenyamuntu ni Niyibizi Xavion Emmanuel wo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Minisiteri y’uburezi ivuga ko muri uyu mwaka abanyeshuri bakopeye babaye 16 ugereranyije na 59 babonetse mu mwaka wabanje mu masomo y’Ubumenyi rusange na 17 mu y’imyuga n’ubumenyingiro.
Isaac Munyakazi, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye akaba yagize ati: “Turishimira ko muri 2017 ibikorwa bijyanye n’uburiganya mu bizami bisoza S6 byagabanyutse cyane”.
DWuQu5FX4AAduxj
Amanota agaragara binyuze mu buryo busanzwe bw’ubutumwa bugufi cyangwa kwifashisha urubuga rwa internet rwa REB, umukandida agashyira ahabugenewe nimero yuzuye yakoreyeho.
Abanyeshuri bakopeye bashaka kujurira bagomba kubikora bitarenze iminsi 30 uhereye igihe amanota atangarijwe.
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *