arton7594

Abatunze imodoka na Moto bitarakorerwa mutation bagiye kubyamburwa

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko abantu batarubahiriza igihe cyo gukora ihererekanya ry’ibinyabiziga (mutation) bahawe igihe ntarengwa kigera ku wa 28 Gashyantare 2026, mu rwego rwo kubafasha gukemura ibibazo byabo bitarabonerwa umuti.

Iyi gahunda ireba by’umwihariko abarengeje igihe cyemewe cy’iminsi umunani nyuma y’uko ikinyabiziga kigurishijwe cyangwa kivanwe ku muntu umwe kijya ku wundi.

RRA yatangaje ko muri iki gihe cyihariye, abakozi bayo bazakora kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatandatu. By’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, hashyizweho ahantu hashya hatatu ho kwakirira abakora mutation ari ho Rebero, Gikondo na Nyamirambo kuri Stade, hiyongera ku hantu hasanzwe, bitewe n’uko hafi 70% by’ihererekanya ry’ibinyabiziga bikorerwa i Kigali.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko bimwe mu bituma mutation itinda harimo kuba hari abagurisha bafite imisoro batarishyura, bigatuma ihererekanya ridashoboka. Yanavuze ko hari abagurisha bajya hanze y’igihugu, abapfa batarakoze mutation, cyangwa ugasanga uwagurishijwe ntabashobora kubonwa.

Yavuze ko ibibazo byose byashyiriweho umurongo mushya wo kubikemura, asaba abafite izo mbogamizi kugana abakozi ba RRA bakabafasha muri iki gihe cyashyizweho. Yongeyeho ko n’aho uwagurishijwe ataboneka, hashyizweho uburyo mutation yakorwa atari ahari, kandi ko nta muntu uzemererwa kongera kwitwaza impamvu yo kutabikora.

Uwitonze yavuze kandi ko abazananirwa kwitabira iyi gahunda yihariye bazafatwa nk’abanze ku bushake gukora mutation, bityo nyuma ya tariki ya 28 Gashyantare 2026 bagahabwa ibihano biteganywa n’amategeko harimo no kwamburwa ibyo binyabiziga.

Yagaragaje ko abantu bamaze kugana RRA bafite ibibazo bya mutation bagera ku 160,000, ariko 60,000 muri bo ari bo bamaze kubona ibisubizo by’ibibazo byabo.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, umuvugizi wayo ACP Boniface Rutikanga yavuze ko kudakora mutation ku gihe bituma hakorwa amakosa menshi, cyane cyane mu bijyanye n’ibihano byo mu muhanda, aho amande ashobora kwandikwa ku muntu utari nyir’ikinyabiziga. Yongeyeho ko binagira ingaruka mu gihe ikinyabiziga gikoreshwa mu byaha bikomeye, cyibwe, cyangwa gifatiwe mu yandi makosa.

ACP Rutikanga yashishikarije abaturage gukoresha aya mahirwe bahawe, kuko mu gihe kiri imbere hazashyirwaho amabwiriza mashya arimo ibihano bikomeye ku batunze ibinyabiziga bitanditseho mu buryo bwemewe.

Yanatangaje ko ibinyabiziga byinshi bifite ibibazo bya mutation ari moto, aho usanga imwe yaragiye itwarwa n’abantu benshi nta hererekanya ryigeze rikorwa, bikamenyekana ari uko ifatiwe mu makosa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *