Nyuma y’uko ikipe y’igihugu ya Maroc itsinze iya Cote d’Ivoire mu mukino w’ijonjora, intsinzi yanayihesheje amahirwe yo kuzitabira igikombe cy’isi cya 2018, abaturage b’iki gihugu babyinnye intsinzi aho bari hirya no hino mu bihugu bitandukanye ku isi, mu bikorwa byagaragaye nk’imyigaragambyo.
Iyi kipe yari imbaze imyaka igera kuri 20 ititabira igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru, yatsinze ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire ibitego 2-0, ikaba nay o yahise ikomeza mu myaka utaha.
Ibihumbi by’abakunzi b’umupira w’amaguru muri kiriya gihugu bisutse mu mihanda mu mijyi ya ya Casablanca n’indi itandukanye, bavuza amahoni y’imodoka, banambara n’imyenda ifite amabara y’ibendera ry’igihugu cya bo yiganjemo umutuku n’icyatsi kibisi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwami w’iki gihugu, Mohammed na we ntuyazuyaje guhita yoherereza abakinnyi bo mu ikipe yatsinze ubutumwa bugufi bubamenyesha ko abashaka, gusa ubu butumwa bukaba nta byinshi byabuvuzweho bindi.

Ikipe y’igihugu ya Maroc yabonye itike yo kujya mu gikombe cy’isi cy’umwaka wa2018 kizabera mu gihugu cy’u Burusiya.
Nubwo ibi bikorwa byasaga no kwishimira intsinzi, mu Bubiligi byabaye nk’imyigaragambyo ku buryo hanitabajwe imbaraga z’igipolisi.
Mu murwa mukuru, Bruxelles, ahasanzwe haba Abanyemaroc benshi, ibi byishimo byabaye bibi, aho polisi yo muri kiriya gihugu yakoresheje imodoka zitera amazi zikaba ari zo zibatatanya kuko bari biraye mu mihanda bayifunze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


