Abaturage batuye mu murenge wa Mwulire ho mu karere ka Rwamagana basabwe kurushaho gukunda umurimo ndetse no guhanga imirimo mishya kuko ariyo nzira yo kwiteza imbere ndetse no guteza imbere igihugu cyabo. Ibi bakaba babisabwe ubwo basozaga umuganda rusange usoza ukwezi kwa kane wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Mata 2016.
Gukunda umurimo ni imwe mu ndangagaciro zitozwa buri munyarwanda, dore ko biboneka no mu kirangantego cya Repubulika y’u Rwanda. Ibi nibyo bituma ubuyobozi bwa leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda budahwema gukangurira buri Munyarwanda wese guhora aharanira kugaragaza udushya tugamije guteza imbere umurimo ndetse no guhanga imirimo mishya. Leta kandi yagiye ikora ibishoboka byose kugira ngo yorohereze abashoramari na ba rwiyemezamirimo bato kugira ngo bashobore gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki bitabagoye.

Bwana Mukiza Ruzigura Moise ni umukozi w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry’amakoperative. Mu kiganiro yahaye abaturage b’umurenge wa Mwulire yaberetse uburyo bwose banyuramo bagahanga imirimo ndetse abagaragariza ko icyahoze ari ikibazo cy’igishoro kitagikwiye kubahangayikisha kuko leta yabikemuye kare.
Bwana Mukiza Ruzigura Moise yagize ati: “ gahunda yo kwiteza imbere idusaba ibintu byinshi ariko byose bishoboka. Idusaba gukoresha ubwenge bwacu cyane ndetse no gukoresha ubushobozi bwacu. Imbaraga z’umubiri n’iz’ubwenge, igishoro kabone n’ubwo cyaba ari gito kidahagije, ariko biradusaba no gutekereza cyane tukaguka mu bitekerezo tukamenya kandi tugakoresha amahirwe adukikije. […] kiriya gishoro kidahagije ntawe gikwiye guca intege kuko leta yadushyiriyeho amabanki n’ibigo by’imari, itwegereza imirenge sacco. Tubegere babashe kutwongerera igishoro kuko ziriya serivisi nitwe zagenewe. Dukore imishinga iciriritse ibyara inyungu nibwo tuzabasha kwiteza imbere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yasabye aba baturage kwikuramo ubunebwe bagakoresha amaboko n’imbaraga zabo bityo bakiteza imbere. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yagize ati: “ ndasaba ko buri wese cyane cyane urubyiruko, n’ubwo twese bitureba, y’uko yakagize icyo akora. Y’uko yakavanye amaboko mu mufuka, akarwanya ubunebwe kuko gutera imbere kwawe niko gutera imbere k’umuryango, ninako gutera imbere kw’igihugu. Iyo rero utarwanyije ubunebwe uba wihemukira ariko unahemukira igihugu cyakubyaye. ”
Guhanga imirimo mishya ni imwe mu ngamba zafashwe na leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda, aho buri mwaka hagira imirimo mishya ihangwa. Mu karere ka Rwamagana, bakaba barahize ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016 hazahangwa imirimo mishya igera ku 5500.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


