BWIZA yasabwe na benshi mu baturage batuye gasantere ka Gasanze no mu nkengero zako bavuga ko bagowe n’ikibazo cy’amazi, kuri ubu ijerekani nibura bayigura amafaranga 200. Kubona amazi bisaba ko bajya kuyavoma mu bishanga bikikije, bakavuga ko bitwara umwanya kuko ari kure kandi haterera.

Mu baturage BWIZA yasanze i Gasanze ndetse n’abari barimo kumanuka bajya kuvoma mu bishanga nka Karubibi, Nyakariba bose bavuze ko bigoye kuzamuka imisozi, banamanuka kugira ngo bageze amazi mu gasanteri ka Gasanze karimo n’amasoko.

Dusabimana utuye i Gasanze imyaka irenga itanu , avuga ko bagowe no kubona amazi meza kuko bahereye kera bizezwa kugezwaho amazi na WASAC ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.
Uyu muturage ati ” Hashize igihe duhabwa igihe tuzabonera amazi tugategereza tugaheba, WASAC imaze igihe yubaka inacukura ariko ntibirangira, n’ikigega bubakaga cyarahagaze ntibacyubaka , amatiyo asaziye mu butaka.”
Avuga ko bibaza icyabuze bikabayobera kuko kubona abatuye mu Mujyi wa Kigali bashobora kubura amazi by’aka kageni! Bemeza ko udafite amafaranga 200 atabona amazi, bakifuza ko niba WASAC byarabananiye kuyahageza yazafatira ku mazi y’isoko bafite mu gishanga byibura akabasha kubageraho abegereye kuko iyo imvura yaguye no kumanuka bajyayo bitoroshye.


Abaturage bamwe BWIZA yasanze kuri iyi migezi iri mu gishanga bo ntibifuza ko amazi yahagera vuba kuko batunzwe no kuvomera abatabasha kumanuka no kuzamuka imisozi.
Apolinaire utuye mu Kagari ka Gasanze, Umudugudu Nyakabungo, avuga ko hashize igihe bataka ikibazo cy’amazi ariko babuze ubumva kuko ubuzima butagira amazi buba budahari.
Uyu avuga ko urebye amazu n’ibikorwa bimaze kugera muri aka ga santere ka Gasanze waterwa isoni no kuba katagira amazi aho usanga kiri mu bintu bihangayikishije buri wese uhatuye.
Ati : Dukeneye ubuvugizi kuko dusa n’abirengagijwe, ni gute abantu tuba mu mujyi wa Kigali turi kurwana n’ubuzima butagira amazi nyamara mu bishanga bitwegereye hari amazi ahora ameneka? Byibura niba WASAC byarayinaniye kuyageza hano ntubwire, idukoranye tuyifashe cyangwa se ibe yafatira ku masoko atuzengurutse hariya hepfo.”

BWIZA yavuganye n’Umuyobozi w’agateganyo wa WASAC, Gisele Umuhumuza, avuga ko iki kibazo bagiye kugikemura. Ati ” Twamaze gushyira amatiyo kuri sekishoni ya Nduba-Gasanze kuri km 94-955. Harimo ibigega bitanu harimo n’ikiri Muremure cya m3 1,000. Ubu niho tugeze twubaka ibigega kugira ngo byihute. Mu kwezi kumwe n’igice cyangwa kumwe cyangwa abiri bizaba birangiye. Aho amatiyo yageze, dusigaje gushyiramo udukoresho duke, tugakora tesiti noneho tukaba duhaye amazi abaturage ku buryo mu mpera z’ukwa cyenda cyangwa na mbere yaho.”







2 Responses
Abatuye i Gasanze bibaza icyo bazize mu kubaho nta mazi bagira nyamara batuye mu Mujyi wa Kigali-AMAFOTO
sibikwiye baba
fashe pe
Abatuye i Gasanze bibaza icyo bazize mu kubaho nta mazi bagira nyamara batuye mu Mujyi wa Kigali-AMAFOTO
sibikwiye baba
fashe pe