Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abatuye Isi bageze kuri miliyari umunani, nyuma y’imyaka 11 gusa bageze kuri miliyari zirindwi .
Nyuma yo kwiyongera gukabije hagati mu kinyejana cya 20, ubwiyongere bw’abaturage bumaze kugenda buhoro. Bishobora gutwara imyaka 15 kugirango abatuye Isi bazagere kuri miliyari icyenda kandi Loni ntiteganya ko bagera kuri miliyari 10 mbere ya 2080.
Biragoye kubara umubare wa nyawo w’abatuye Isi, kandi Loni yemera ko umubare nyawo ushobora gusohoka mu mwaka umwe cyangwa ibiri.
Ariko kuri iyi tariki ya 15 Ugushyingo ikigereranyo kiremeza ko abatuye Isi bamaze kugera muri miliyari 8 nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Mu myaka yashize, Loni yahisemo impinja zo guhagararira bujuje miliyari eshanu, esheshatu na miliyari zirindwi, hakaba hibazwa icyo inkuru zabo zatubwira ku bwiyongere bw’abatuye Isi.


