Ni abaturage bo mu tugari twa Ruliba na Kigali, mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bahangayikishijwe n’iyi mvura nyinshi irimo kugwa ko inzu babamo zishobora kuzabagwa hejuru nyuma y’aho zangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Ruliba-Karama-Nyamirambo.
Bavuga ko ubwo mu kwezi kwa Gatandatu haturitswaga intambi, hamenwa urutare rwa Semafigi rwari ku musozi ‘Mont Kigali’ hakorwa uyu muhanda wa kaburimbo, inzu zabo zahise zitangira gusaduka, ubu bakaba bahangayitse mu gihe babona imvura y’umuhindo yatangiye kugwa.
Urutare rwaturikijwe n’Abashinwa bakora uyu muhanda ku matariki ya 24, 25, 26 ndetse na 27 Kamena 2019, bikaba byari biteganijwe ko abantu bari muri metero zitarenze 300 uvuye aho urutare rwaturikirijwe bazabarirwa imitungo, bamwe bakimurwa abandi bagasanirwa bitewe n’uburyo ibyabo byangiritse.
Bavuga ko hari itsinda ry’abayobozi ryagiye rikabarura ingo nke bageraranije n’izangiritse, bahava babizeza ko nabo bazabarirwa ariko n’ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.
Ku wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira 2019, abaturage bari bitabiriye Inteko rusange ari benshi babwiwe ko hari abayobozi baraturuka mu Mujyi wa Kigali kugira ngo bigire hamwe icyo kibazo, gusa abaturage baje kubabazwa n’uko byageze ku mugoroba bakabwirwa ko batakije ahubwo ko ikibazo cyabo kirimo kwigwa banizezwa ko hari itsinda ry’abayobozi bwari buke ribasura.
Basaba ko ubuyobozi bwabafasha iki kibazo cyabo kigakemuka.
KANDA KURI IYO LINK UREBE VIDEO


