Abayinga 70% by’abarangiza amashuri abanza mu Rwanda ntibazi gusoma

Sangiza iyi nkuru

Imibare mishya ya raporo yitwa ‘World Development 2018’ yakozwe na Banki y’Isi igaragaza ko abasaga 70% by’abanyeshuri barangiza amashuri abanza mu Rwanda  baba batazi gusoma.

Banki y’Isi ivuga ko ubushakashatsi yakoreye mu bihugu 10, bitandatu muri ibyo hari aho kimwe cya kabiri cyangwa se munsi yacyo cy’abanyeshuri usanga batabasha gusoma.

Banki y’Isi ivuga ko kutamenya gusoma kuvugwa aha ari ukuba umunyeshuri atabasha gusoma neza interuro eshatu mu rurimi runaka nta muntu umufashije  cyangwa  atabasha gusoma neza niyo yaba afite umuntu umufasha.

Capture Copy
Imbata igaragaza uko kumenya gusoma mu Rwanda/ Banki y’Isi

Iyo witegereje neza imbata yakozwe n’abashakashatsi, bigaragara ko 70% by’abanyeshuri barangiza amashuri abanza mu Rwanda bari mu batazi gusoma nk’uko inshoza ya Bank y’Isi ibivuga.

Mu bihugu nka Kenya, Tanzaniya, Bangladesh, Nigeriya haracyagaragara abana basoza amashuri abanza bataramenya gusoma.

Muri ubu bushakashatsi kandi igihugu cya Ghana nicyo gifite umubare munini ungana na 75% by’abana barangiza amashuri abanza batazi gusoma.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu birimo Bangladesh, Ghana, Ubuhinde, Indonesia, Kenya,Nigeria, Pakistan,Tanzania, Uganda n’U Rwanda.

N’ubwo bimeze gutya, ni kenshi humvikana amajwi  avuga ko ireme ry’uburezi mu mashuri mu Rwanda rikemangwa. Ahanini biterwa ibibazo by’ingutu birimo  nk’ihindagurika ry’integanyanyigisho rya hato na hato,abarimu bataka guhabwa umushahara w’iyanga udahuye n’isoko, ababyeyi babaye batita uko bikwiye ku burezi bw’abana babo  n’ibindi bituma kwigisha neza biba ikibazo.

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *