Abayobozi ba sosiyete Pharo bijeje perezida Kagame gukomeza gushora imari mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abayobozi ba sosiyete ikora ibikorwa by’ishoramari ‘Pharo Management’ bari mu mwiherero mu Rwanda bamwizeza ko bateganya gukomeza gushora imari mu Rwanda.

Abakozi n’abayobozi basaga 60 b’iyi sosiyete bari mu karere ka Rubavu bavuye i Burayi muri Amerika no muri Aziya. Aba bayobozi bakiriwe na Perezida Kagame ku wa Mbere tariki ya 17 Nyakanga 2017 muri Village Urugwiro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma yo kubonana na Perezida Kagame, Umuyobozi wa Pharo, Guillaume Henri Andre Fonkenell ushinzwe ibikorwa bijyanye n’ishoramari muri iyi sosiyete, akaba n’umuyobozi mukuru wayo, yavuze ko bifuza kuzamura ibikorwa byabo bashoramo imari mu Rwanda, bikazagira inyungu hagati y’impande zombi, cyane ku bijyanye n’impapuro faranga, dore ko n’izashyizwe ahagaraga mu myaka yashize bagiye bazishoramo imari.

Uwo muyobozi yavuze ko baganiriye byinshi na Perezida Kagame ndetse na Minisiteri y’imari n’igenamigambi ku bijyanye no gukomeza gushora imari mu Rwanda mu bijyanye no kwitabira isoko ry’impapuro faranga ndetse no mu bikorwa bindi bitandukanye. Yakomeje avuga ko bashoye n’imari mu bikorwa byo kubaka inyubako ya Kigali Heights.
35848090591 b90955865d z

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver, yavuze ko iyi sosiyete yijeje u Rwanda nirushyira ku isoko izo mpapuro mvunvwafaranga, nta kabuza izashoramo imari mu kuzigura.

Iyi sosiyete Pharo Management yatangiye ibikorwa byabo mu mwaka w’2000, ubu gifite imari ya miliyari 9 z’amadolari ya Amerika. Ibihugu imaze kubamo ubukombe birimo Cote d’Ivoire, Mozambique, Kenya, Ethiopia, Nigeria na Ghana. Ikora kandi n’ibindi bikorwa bitandukanye mu bigo by’imari, za banki ku migabane itandukanye y’Isi.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *