Itangazo ryashyozweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mata 2018, rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yirukanye abari abayobozi bane mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB).
Abo bayobozi birukanwe ni:
1.Dr Cyubahiro Bagabe Mark, wari umuyobozi mukuru
2.Dr Gahakwa Daphrose, wari umuyobozi mukuru wungirije
3.Bwana Nzeyimana Innocent, wari Head of Land Husbandry, Irrigation and Mechanization department
4.Madamu Nyirasangwa Violette, wari Umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange.

Aba bayobozi bane birukanwe nyuma y’umunsi umwe gusa nabwo hirukanwe abandi bayobozi mu Kigo gishinzwe Guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB), barimo:
1)   MUSABE Joyce: Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho/Head of Curriculum, Teaching and Learning Resources Department;
2)   TUSIIME RWIBASIRA Michael: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi/Head of Examinations, Selection and Assessment Department;
3)  Bwana MUJIJI Peter: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imirimo Rusange/ Head of Corporate Division;
4)  Bwana KAREGESA Francis: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari/Director of Finance;
5)  Bwana BAGAYA Rutaha: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amasoko/Head of Procurement Unit.


Â
Â


