Abayobozi bo mu Rwanda n’abo mu Burundi bazajya bahura buri mezi atatu

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi b’uturere twa Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba mu Rwanda na Rugombo mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi, biyemeje kujya bahura buri mezi atatu kugira ngo basuzume aho ibibazo bikunze gutera amakimbirane hagati y’abatuye mu bihugu byombi bigeze bikemuka.

Ni icyemezo cyafashwe ubwo Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba n’itsinda ryari ry’abamuherekeje, Habitegeko François n’uwa Cibitoke, OPC Bizoza Carême n’abari bamuherekeje bagiriraga ibiganiro muri Rugombo ku mupaka uhuza ibihugu byombi, kuri uyu wa 15 Ukwakira 2021.

Nk’uko Guverineri Habitegeko yabitangaje, iki kiganiro cyagizwemo uruhare n’abakuru b’ibihugu byombi, cyari kigamije gutsura umubano.

Aba bayobozi baganiriye ku bibazo Abanyarwanda n’Abarundi bakunze kugirana birimo icy’abatuye muri Kibangira bashinja abo muri Rukana muri Cibitoke bacukura amabuye y’agaciro kuyobya umugezi wa Ruhwa uhuza ibi bihugu.

Bafashe icyemezo cyo kwigisha abaturage bakajya bubahiriza amategeko arengera ibidukikije, muri ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Iyubahirizwa ry’iri tegeko ni ryo rizajya rihuza aba bayobozi, barebe aho rigeze.

Bumviye hamwe kandi icyifuzo cy’uko umupaka wa Ruhwa uhuza ibihugu byombi wafungurwa, ba Guverineri bavuga ko kiri kwigwaho n’abayobozi babakuriye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *