Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yasobanuye ko abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta baba mu bigo by’amashuri batarebwa na gahunda yo gutaha.
Ni nyuma y’aho Guverinoma isohoreye itangazo rivuga ko amashuri aho ava akagera afunga guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021, hakanasohorwa imiterere ya gahunda yo gucyura aba banyeshuri.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ubwo yari imaze gusohora itangazo ry’uko abanyeshuri bazacyurwa, yabajijwe niba n’abazakora ibizamini bya Leta bazacyurwa.
Minisitiri Uwamariya yasubije ati: “Abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta biga baba mu bigo baraguma ku mashuri bigaho.”
Naho abanyeshuri biga bataha, bo barasabwa kuguma mu rugo basubiramo amasomo bazakora muri ibi bizamini. Dr Uwamariya yagize ati: “Abiga bataha baraba bagumye mu rugo basubiramo amasomo bazabazwa.”
Yakomeje asobanura ko abanyeshuri batazakora ibizamini bya Leta bo bazasoza igihembwe cya gatatu tariki ya 1 Nyakanga, umunsi Guverinoma yemerejeho ko agomba gufunga.
Minisitiri Uwamariya yavuze kandi ko amabwiriza arambuye yerekana uko ibizamini bya Leta bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 azasohoka mu gihe cya vuba.


