2021-01-08t053640z_7_lynxmpeh07014_rtroptp_4_usa-election-international-reaction-1024x683.jpg

Abazungu b’Abakirisito biteguye gutangiza intambara y’abenegihugu muri Amerika – Prof. Walter

Sangiza iyi nkuru

Umwarimu wo muri California akaba n’uwahoze ari umusesenguzi wa CIA yavuze ko Abazungu b’Abakirisito biteguye gutangiza intambara y’abenegihugu muri Amerika .

Barbara F. Walter, umwanditsi w’igitabo cyasohotse muri uyu mwaka yise “How Civil Wars Starts”, cyngwa se “Uko Intambara z’abenegihugu zitangira,” mu Kinyarwanda, yagarutse kuri ibi mu kiganiro na PBS ku mugoroba wo ku wa Kabiri ubwo yavuganaga na Hari Sreenivasan.

Amagambo ya Walter aje hasigaye iminsi mike ngo habe amatora yo hagati mu gihembwe, aho impande zitavuga rumwe ( ibumoso n’iburyo) bose bagaragazaga ko ari intambara yo kurwanya demokarasi ubwayo.

2021-01-08t053640z_7_lynxmpeh07014_rtroptp_4_usa-election-international-reaction-1024x683.jpg

Sreenivasan yabajije Walter, wavuze ko yigaga ku bihugu by’amahanga byenda kwinjira mu ntambara y’abenegihugu kubwa CIA, igihe intambara nk’iyi muri Amerika ishobora kuba.

Walter yasobanuye ko imyaka 100 ishize yerekanye ko intambara z’abenegihugu zitangizwa ahanini n’amakimbirane ashingiye ku madini n’amoko, igihe itsinda ryari ryiganje riba ritangiye kubona imyanya yaryo igabanuka.

Yakomeje avuga ko n’abazungu’ bakunze kwiyita abakristu, ‘batangiye kubona ko igabanuka ry’imyanya yabo muri Amerika, kandi ko’ ari bo bonyine ‘bagize uruhare mu bikorwa by’ubutagondwa n’urugomo mu gihugu kuva mu 2008.

Walter ni umwarimu mu bijyanye n’imibanire mpuzamahanga yo mu bihugu bikikije inyanja ya Pasifika muri Kaminuza ya California San Diego. Ku rubuga rwe, avuga ko ari ‘umwe mu mpuguke zikomeye ku Isi mu bijyanye n’intambara z’abenegihugu, amakimbirane muri politiki, n’iterabwoba’ nk’uko tubikesha Daily Monitor.

Igitabo aheruka gusohora kivuga ko ‘demokarasi nzima’ ubusanzwe itabamo intambara z’abenegihugu, ariko kikerekana ko Amerika igenda ihungabana. Urubuga rwa Walter rwita igitabo cye ko ‘cyihutirwa kandi gihungabanya,’ kandi kigamije kugaragaza ibimenyetso by’intambara y’abenegihugu muri Amerika hitezwe ko yakwirindwa.

762756-20220105-miller-howcivilwarsstart2-1580.jpg

Walter yasobanuye imirimo yabanje gukora mbere yo gutangira kwigisha, abwira Sreenivasan ko yakoraga mu itsinda ry’abakozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryayoborerwaga mu kigo cy’ubutasi cya CIA, ryari rigamije gufasha guverinoma guhanura aho intambara z’abenegihugu ku isi ndetse n’imidugararo ya politiki n’imvururu za politiki byashobokaga kwaduka.

Yavuze ko CIA , avuga ko atari urwego rwa politiki, yumva neza ibitera intambara z’abenegihugu, hanyuma asobanura ko atekereza ko muri iki gihe Amerika ifite ibibazo nk’ibyo.

Walter yahise asobanura ko yumva abagabo b’Abakristo b’abazungu bumva imbaraga zabo zigenda zigabanuka muri Amerika, kandi ko mu myaka 14 ishize bari inyuma y’ubugizi bwa nabi bushingiye ku butagondwa muri Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *