Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abasore n’inkumi bifuza kwinjira muri uru rwego ku rwego rwa ofisiye n’abapolisi bato ko kwiyandikisha bizatangira tariki ya 18 birangire ku ya 05 Ugushyingo 2021.
Kwiyandikisha bizajya bikorerwa ku cyicaro cya Polisi muri bri karere, buri munsi guhera saa mbiri na mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Uwifuza kwinjira muri Polisi ku rwego rwa ofisiye, arasabwa ibirimo: kuba afite imyaka y’amavuko hagati ya 18 na 25 no kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0).
Naho uwifuza kwinjira nk’umupolisi muto, na we arasabwa kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25 kandi afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, hamwe n’ibindi biri muri iri tangazo.
Itangazo ryose




