Abifuza kwinjira muri RDF ku rwego rwa ofisiye batangiye kwiyandikisha

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwamenyesheje Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye ko kwiyandikisha ku Turere no ku Mirenge bitangira kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 13 Gashyantare kugeza ku ya 11 Werurwe 2024 .

Abahamagawe ni abo ku rwego rwa Ofisiye baziga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako bakazarangiza amasomo bafite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mashami atandukanye.

Abahamagawe ni abasore n’inkumi bujuje ibisabwa birimo kuba uri Umunyarwanda, kuba ufite imyaka 18 kandi utarengeje 21, kuba wararangije amashuri 6 yisumbuye kandi ufite amanota akwemerera kujya muri Kaminuza y’u Rwanda.

Nanone kandi abakenewe ni abafite ubuzima buzira umuze, batigeze bahamwa n’icyaha, cyangwa hari ibyo bakurikiranyweho, kuba batarirukanwe burundu mu kazi ko mu butegetsi bwa Leta keretse barakorewe ihanagurwabusembwa.

Nanone kandi umusore n’inkumi bakenewe ni abatagaragara ku rutonde rw’ababujijwe kuba kuba abakozi ba Leta, indakemwa mu mico no mu myifatire kandi bafite ubushake bwo kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.

Ibisabwa kugira ngo wemererwe kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare bitandukanye bitewe n’ishami umunyeshuri azaba agiye kwiga muri Kaminuza.

Mu ishami rya General Medicine, amanota asabwa ni A mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Abifuza kwiga muri Mechanical Engineering; amanota basabwa ni A-B mu mashami ya MPG na PCM.

Abifuza kwiga muri Computer Engineering amanota basabwa ni A-B mu ishami rya MPCo. Abifuza kwiga muri Mathematics amanota basabwa ni B-C mu mashami ya MPG, PCM na MPCo.

Abifuza kwiga muri Physics, barasabwa kuba barabonye amanota B-C mu mashami ya MPG, PCM na MPCo. Abifuza kwiga mu ishami rya Chemistry bagomba kuba barabonye amanota B-C mu mashami ya PCB, BCG na MCB.

Abifuza kwiga mu ishami rya Biology, amanota basabwa ni B-C mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Abifuza kwiga Social and Military Sciences barasabwa kuba barabonye amanota A-B mu mashami ya MEG, HEG, HGL, HEL, LEG hamwe n’abize TIC bafite amanota 70% kujyana hejuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *