Abihaye Imana barashinja Octavien Ngenzi kuba rusahurira mu nduru mu gihe cya jenoside

Sangiza iyi nkuru

Ubuhamya bwa Frederic Rubwejanga, wahoze ari Musenyeri mukuru wa Kibungo na Philippe Rukamba, kuri ubu ukuriye Diocese ya Butare, mu rubanza rwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira kuri uyu wa gatatu, itariki 20 kamena,  buragaragaza inyungu z’ubukungu zari zihishe inyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhamya budatandukanye n’ubwa Padiri Oreste Incimatata na padiri Innocent Rukamba.

Uyu wa nyuma yabaye padiri mukuru wa Kabarondo mu gihe cy’amezi hagati y’impera za 1994 kugeza muri Gicurasi 1995. Kuri uyu wa gatatu akaba atarabashije kugaragara mu rukiko kubera impamvu z’uburwayi ariko yumviswe n’abashinzwe iperereza muri Norvege ndetse no muri Gacaca muri dosiye ya padiri Charles Mudahinyuka.

Padiri Papias watabawe no gutanga ingurane y’ubuzima bwe

Frederic Rubwejanga, kuri ubu ubarizwa mu Bubiligi, akaba yarahoze ari Musenyeri mukuru wa Kibungo, ngo yari yijeje Papias ko ntacyo azaba muri misa yabaye kuwa 17 Mata, kandi uyu asobanura amateka ye y’ukuntu Ngenzi yamutabaye amaze gutanga ingurane. Iyo ngurane kandi ngo si Papias wenyine wayitanze ngo aticwa kuko na Incimatata nawe yishyuye kugirango abashe kurokoka.

Ibi bikaba byemezwa na Philippe Rukamba, musenyeri mukuru wa Butare, uvuga ko Ngenzi yagiye aho bakorera ari kumwe na Papias akababwira ko niba bifuza kongera kumubona (Papias) bagomba kugira amafaranga bishyura.

Icyo gihe ubwo Octavien Ngenzi yageraga kuri diocese ya Kibungo ari mu ikamyoneti y’umweru ya komini hagati y’itariki 15 cyangwa 16 Mata, ngo akaba yaragize ati: “ Ndamubaha (Papias) nimumpa amafaranga .”

Ati : ” Twagiye gushaka ibyo twari dufite nk’amafaranga. Twari batatu cyangwa abapadiri bane, barimo Dominiko, Athanase Mutabazi, na padiri Charles Mudahinyuka. Naho Ngenzi yari afite igihunga cyane nakekaga ko yasinze “. Hari nyuma ya saa sita ahagana saa cyenda, aho bivugwa ko nta gushyikirana kwari guhari. “ Ntimutampa amafaranga, ndamuha abicanyi .” Ngenzi ngo akaba yarasabaga ko bamuha amafaranga 100,000 ariko birangira bamuhaye kimwe cya kabiri cyayo kuko ngo yari yiyemeje kugenda ahavanye amafaranga.

Nk’uko umutangabuhamya yabibwiye abajandarume b’Abafaransa, ngo nta gushidikanya amafaranga yari aya Ngenzi wenyine. Ati: “ Yashatse kubona amafaranga mu buryo bworoshye. Ngenzi yabateraga ubwoba akoresheje imbunda ”. Igitangaje n’uko yasabaga ingurane ya Papias wari umuhutu. “ Papias ntiyari akwiriye kugira impungenge. Ngenzi yari afite ikibazo cy’amafaranga .”

Innocent Rukamba nawe yungamo akavuga ko yabonye Ngenzi umunsi umwe aza kuri diocese afite imbunda ya pistol mu ntoki nyuma y’itariki 15 ari kumwe na padiri Papias. Uyu wari burugumesitiri ngo yari yambaye ipantaro yanduye cyane. Ngo yavuze ko bagomba kugura uyu mupadiri papias bari bazanye bitaba ibyo akicwa. Abapadiri bari aho ngo babashije kwegeranya amafaranga 50,000 barayamuha.

Naho mu buhamya bwa Incimatata, kuwa gatatu, itariki 30 Gicurasi, uyu yasobanuye ko Atari umutangabuhamya ushinja cyangwa ushinjura ahubwo aje kuvuga ibyo yabayemo I Kabarondo mu 1994.

Ubwo Me Richard Gisagara yamubazaga ku mubano yari afitanye na Ngenzi, ushobora kuba ufite aho uhuriye no kuba yari uwihaye Imana.. Incimatata yemeye kuba rusahurira mu nduru kwa Ngenzi avuga ko Ngenzi yakoraga bwari uburyo bwo gushaka gukira vuba. “ Mubice mwigarurire ibyabo !”

Abaturage ngo bumvaga ibyo bakora ari ukubaha amabwiriza ya burugumesitiri icyo bakoze ni ukubaha aho ngo babwirwaga ko ntibatica Abatutsi ari bo bazabica.

Naho ku kijyanye no kumenya icyo Ngenzi nk’umuyobozi yakabaye yarakoze, ngo yakabaye yarabwiye abari bahungiye muri kiliziya ya kabarondo ko bagiye guterwa ntibahagume.

Octavien Ngenzi aburanishwa mu rubanza rumwe na Tito Barahira, aho urubanza rwabo rwatangiye mu kwezi kwa cumi 2016 aho baregwaga ibyaha birimo gutanga amategeko yo kwica ibihumbi by’ Abatutsi basaga 3,500 by’ umwihariko bahungiye kuri paruwasi ya Kabarondo ,banaregwa kandi ibyaha byibasiye inyoko muntu , ibikorwa bigamije kurimbura imbaga no gucura umugambi wo kurimbura ubwoko bw’abatutsi .

Urukiko rw’ I Paris mu Bufaransa rwari rwabakatiye igifungo cya burundu mu kwezi kwa karindwi kwa 2016 bahita bajuririrra iki cyemezo cy’ urukiko ari narwo rubanza rutangira kuwa 02 Gicurasi 2018.

Octavien Ngenzi w’imyaka 60 y’ amavuko yafatiwe mu birwa bya Mayotte muri 2004 ashaka ubuhungiro akoresheje impapuro mpimbano mu gihe Tito Barahira w’ imyaka 67 yafatiwe i Toulouse mu Bufaransa aho yari atuye muri Mata 2013.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *