Abagabo bitwaje intwaro bateye ubwoba Lionel Messi bamumenyesha ko bazamwica, nyuma yo kurasa amasasu kuri supermarket ya baramu be iherereye mu mujyi wa Rosario w’iwabo muri Argentine.
Nta muntu n’umwe wigeze akomerekera muri iki gitero cyabaye mu gitondo cy’ejo ku wa Kane, ndetse ntibizwi n’impamvu abakigabye bifuza kugirira nabi Messi.
Polisi ya Argentine yatangaje ko abagabo babiri bagendaga kuri moto barashe amasasu abarirwa mu icumi muri iriya supermarket y’Umuryango wa Antonella Rocuzo (umugore wa Messi), mbere yo gusiga ubutumwa ku cyapa buvuga ngo “Messi turagutegereje. Javkin [Meya wa Rosario] na we acuruza ibiyobyabwenge, rero ntabwo azakwitaho.”
Kugeza ubu Lionel Messi uheruka guhesha ikipe y’Igihugu ya Argentine Igikombe cya gatatu cy’Isi nta cyo aratangaza ku byabaye.
Hagati aho umushinjacyaha Federico RĂ©bola w’i Rosario yatangaje ko inzego z’ubuyobozi ziri gusubiramo amashusho ya Camera z’umutekano ndetse ko n’iperereza ryamaze gutangira.
Yunzemo ko ari ubwa mbere baramu ba Lionel Messi bari bakiriye ubutumwa nka buriya bubatera ubwoba.
Minisitiri w’Ubutabera mu ntara ya Santa Fe Umujyi wa Rosario Messi yavukiyemo uherereyemo, Celia Arena, yatangaje ko kiriya gitero cy’iterabwoba cyagabwe n’agatsiko ka Mafia ziyemeje gutera ubwoba abaturage.
Messi yatewe ubwoba mu gihe umwuka utifashe neza hagati ya Meya Javkin n’inzego z’ubuyobozi muri Rosario kubera icyo yise kunanirwa gukumira ubwiyongere bukabije bw’urugomo rushingiye ku biyobyabwenge rugaragara muri uriya mujyi uherereye mu bilometero birenga 200 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru, Buenos Aires.
Uyu aheruka gutangaza ko ashidikanya ku bantu batandukanye barimo n’abafite inshingano zo gucungira umutekano abaturage.


