Ba ‘Colonels’ batanu na ba ‘Majors’ bane ba FARDC batorokeye muri M23

Sangiza iyi nkuru

Abofisiye icyenda b’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo (FARDC) batorokeye mu mutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Aba basirikare bafite amapeti kuva ku rya Major kugeza ku rya Colonel bakoreraga ahantu hatandukanye mu gihugu harimo mu biro bikuru by’igisirikare i Kinshasa, mu kigo cya Kitona, muri Rejiyo ya 33 i Bukavu no muri Rejiyo ya 34 i Goma.

Ni Col. Nsabimana Mwendangabo Samuel na Lt Col. Amundara Kabengele Dieudonné bakoreraga i Kinshasa, Col. Byinshi Moà¯se Gakunzi, Lt Col. Muhire Alexis, Maj. Murenzi Ngirumpatse Vedaste na Maj. Senga Claude bakoreraga i Goma, Lt Col. Ndabagaza Bihogo Pascal na Maj. Serugaba Rwahura Alexandre bakoreraga i Bukavu na Maj. Rugwiza Rudakumirwa Franà§ois wakoreraga muri Kitona.

Kuri uyu wa 22 Mata ubwo M23 yaganiraga na bo, Col. Nsabimana yasobanuye ko yatorotse FARDC kubera ikibazo cy’ivangura kiri mu buyobozi bwayo bikuru n’akarengane gakorerwa abavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Uyu musirikare yatangaje kandi ko atishimiye kuba igisirikare yabagamo cyifatanya n’imitwe yitwaje intwaro irangwa n’ibikorwa by’urugomo, nka FDLR ikomoka mu Rwanda, Nyatura ndetse n’indi mitwe ya Mai Mai.

Maj. Rugwiza usanzwe ari Umututsi we yagize ati: “Impamvu nabaga Kitona, ni ho nakoreraga. Mu gihe nakomeje kubona bakomeje kubangamira bene wacu twabanaga Kitona, nabonye bimbangamiye cyane, ntangira gushaka uburyo ngomba kuvayo. N’ubwo nakundaga gukurikirana iwacu i Masisi, ari ho mvuka, nkunda kubona bica bene wacu bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, nakomeje kumva mbangamiwe cyane, nshaka uburyo ngomba kugera iwacu. Igihe nageraga i Goma, nashatse uburyo nagera muri M23.”

Lt Col. Ndabagaza we yasobanuye ko yatorotse kubera ko yashoboraga kwicwa. Ati: “Nari komanda wa batayo yitwa Ziraro, nkabona hari kuza Mai Mai, FDLR na Nyatura, bakavuga ko icyo bashaka ari ukurwanya Abatutsi. Njyewe ndi Umututsi, ndi Umunyamulenge wa Kivu y’Amajyepfo kandi nzi ko Abanyamulenge bafungwa, nkabona nta kuntu nakora operasiyo kubera ko baranzi, banyica. Nagize ubwoba, nanga gukorana na bo, banyambura inshingano, banshyira ku ruhande, mbona bizagera aho kunyica, ni yo mpamvu natorotse, njya muri M23.”

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Maj. Willy Ngoma, yasezeranyije BWIZA ko ayiha andi makuru kuri aba basirikare biyunze ku mutwe witwaje intwaro wabo mu kanya kari imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *