Ubwo umuyobozi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA), Gen. Sidiki Daniel Traoré yasuraga abaturage bo mu gace ka PK12 mu Karere ka Yembi 1 kuri uyu wa 14 Mutarama 2021, umuturage yamubwiye ko umurambo w’inyeshyamba iherutse kuhicirwa ugomba kuhaborera, batawushyingura.
Ni urugendo uyu musirikare yakoraga kugira ngo amenye umwuka uri mu baturage nyuma y’imirwano hagati y’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta ya Centrafrica ryitwa CPC (Coalition des Patriotes pour la Centrafrique) n’ingabo z’igihugu zifatanyije n’iza MINUSCA.
Gen. Sidiki ubwo yageraga muri aka gace, hari abaturage 10 bamwegereye maze bamuha ubuhamya bwabo kuri iki gitero na nyuma yacyo. Umwe ati: “Twishimiye ko muri hano. Ejo twari kumwe n’ingabo zanyu. Amakuru twazihaye yazifashije kubona abagabye igitero (inyeshyamba).”
Nyuma Gen. Sidiki yaje kuganira n’abandi bagore batatu bari hafi y’umurambo w’inyeshyamba yishwe, wari ukirambitse aho ngaho. Umwe yamubwiye ati: “Imana ibahe umugisha. Iyo hataba MINUSCA, imibiri yacu yari kuba imeze nk’uw’iriya nyeshyamba mubona hariya.”
Uyu musirikare yaje gusaba ko abakozi b’umuryango w’abatabazi (Red Cross), bakwihutira gukura uyu murambo w’inyeshyamba aha ngaha, wumiraga ku izuba, gusa umusore ntiyabyumva, maze agira ati: “Aborere hariya, ntabwo tumushyingura. Ntabwo akwiye gushyingurwa, ni umwanzi wa CAR (Centrafrica).”
Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro, ryagabye iki gitero tariki ya 13 Mutarama 2021 aho bivugwa ko zashakaga kwinjira mu murwa mukuru, Bangui. Ubwo zasubizwaga inyuma n’ingabo za Centrafrica ku bufatanye n’iza MINUSCA, zishemo umusirikare w’u Rwanda, na zo zicwamo izigera kuri 37.


