Abouba wari umunyezamu wa Rayon Sports yerekeje mu ikpe ya FC Setubal muri Portugal

Sangiza iyi nkuru

Umunyezamu wa Rayon Sports Bashunga Abouba , yaraye yerekeje muri Portugal mu ikipe ya FC Setubal aho biteganyijwe ko agomba gukora igeragezwa yaritsinda akabona guhabwa amasezerano.

FC Setubal akaba ari ikipe ikina mu cyiciro cya gatatu muri Portugal, mu mpera zuyu mwaka ushize ikaba yarohereje ubutumire ikipe ya Rayon Sports nk’ikipe uyu mugabo asanzwe akinira kugirango ajye gukora igeragezwa, biteganyijwe ko rizamara iminsi 30, yashimwa niyi kipe ikabona kumuha amasezerano yo kuyikinira, gusa hari nandi makuru avuga ko ashobora guhita ashyira umukono k’umasezerano adakoze igeragezwa.

Uyu mukinnyi wafatwaga nk’umunyezamu wa 4 muri Rayon Sports nyuma ya Kwizera Olivier, Adolphe na Bonheur, akaba atari ubwa mbere agiye gukina hanze y’u Rwanda, dore ko yanakiniye ikipe ya Bandari FC yo muri Kenya, hamwe na Buildcon yo muri Zambia. Muri Portugal hasanzwe hakina kandi undi mukinnyi w’umunyarwanda Mutsinzi Ange ukinira CD Trofense mu cyiciro cya kabiri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *