Umuhuza mu biganiro bya politiki mu gihugu cy’u Burundi Benjamin Mkapa yatangaje ko kuba Perezida Nkurunziza ari ku butegetsi bw’u Burundi nta kibazo kirimo, ndetse ko n’abumva ko adakwiye kuba ari ku butegetsi ari abatamutwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi yabitangaje mu kiganiro gisoza uruzinduko rw’iminsi 2 yari yagiriye mu gihugu cy’u Burundi kuri uyu wa 9 Ukuboza 2016.
Muri iyi minsi 2 amaze mu gihugu cy’u Burundi, Benjamin Mkapa yabashije guhura na Perezida Nkurunziza inshuro 2 gusa ubundi akaba ari kumwe n’abandi banyepolitiki batandukanye bo muri kiriya gihugu.
Mkapa yagizwe umuhuza wa Perezida Nkurunziza n’abatavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi mu rwego rwo kurebera hamwe uko hagaruka agahenge no guhosha amakimbirane yari amaze guhitana imbaga ndetse yanatumye abenshi bata ingo zabo bagahunga, aya makimbirane akaba yaratangiye ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora indi manda ya 3, ibintu bitari biri mu Itegekonshinga ry’u Burundi.
Benjamin Mkapa we yemeza ko Perezida Nkurunziza abereye kuyobora u Burundi kuko yatowe n’abanyagihugu byongeye akaba yaranemejwe na ONU.
Benjamin Mkapa asuye igihugu cy’u Burundi mu gihe ku itariki ya 6 Mutarama 2017 hateganyijwe inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba i Dar es Salam muri Tanzania, ariko Perezida Nkurunziza we akaba yatangaje ko atazayijyamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Leta y’u Burundi itangaza ko Perezida Nkurunziza adashobora kuzajya muri Tanzania kwicara ku ntebe imwe n’abanzi be bashaka kumuhirikira ubutegetsi n’abatamwifuriza amahoro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


