Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 2 Ugushyingo 2020, kirangira ku ya 8 Ugushyingo 2020. Zimwe mu nkuru za politiki n’ubutabera zakiranze ni zo twibandaho muri iki cyegeranyo, hiyongereyeho imikino n’imyidagaduro.
Imipaka ihuza u Rwanda na RDC yafunguriwe bamwe
Tariki ya 2 Ugushyingo 2020, Guverineri Munyentwari Alphonse w’Intara y’Iburengerazuba na Carly Nzanzu Kazivita w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bakoze inama, bemeza ko imipaka ibiri ihuza umujyi wa Gisenyi na Goma ifungurirwa: abanyeshuri, abaganga, abacuruzi bibumbiye mu makoperative, abarwayi n’abandi bafite impamvu zigaragara kandi zizwi n’ubuyobozi.
Tariki ya 5 Ugushyingo ni bwo ibyo ba Guverineri bombi bumvikanye byubahirijwe, umupaka muto (Petite Barrière) n’umunini (La Corniche) yongera kuba nyabagendwa.
Abayobozi babatu bakuru muri REB barahagaritswe
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Rwanda tariki ya 2 Ugushyingo byatangaje ko bihagaritse by’agateganyo abayobozi batatu bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) bazira kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiye.
Abahagaritswe harimo Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irenée, Angeline Tumusiime umwungirije na Ngoga James ushinzwe imicungire y’umwarimu.
Nk’uko byasobanuwe na Minisiteri y’Uburezi, aba bayobozi bazize kuba batarashoboye gushyira mu myanya abakandida batsinze ibizamini byo kwigisha byakozwe mu Gushyingo 2019, kandi byaragaragaye ko imyanya yabo ihari.
Abanyamategeko bunganiraga Paul Rusesabagina bivanye mu rubanza
Me David Rugaza na Me Emelyne Nyembo bunganiraga Paul Rusesabagina mu rubanza aregwamo ibyaha 13 kuva rwatangira, bakuyemo akarenge mu gihe cyo kujurira ku nyongera y’igifungo cy’agateganyo yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Ibi Rusesabagina yabihishuriye mu rubanza rw’ubujurire rwabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 6 Ugushyingo, abiheraho asaba ko yahabwa undi munsi muri iki cyumweru azaburaniraho.
Icyatumye aba banyamategeko bava muri uru rubanza, ngo ni uko Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwabisubije, bitewe n’uko Rusesabagina afite abanyamategeko yishyura, barimo Me Gatera Gashabana uyu musaza yavuze ko batarabonana.
Intambara y’amagambo hagati ya Bobi Wine na Gen. Kainerugaba
Tariki ya 3 Ugushyingo 2020, ubwo Kandidatire ya Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) yo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Uganda yari imaze kwemezwa, habaye umutekano muke watewe n’uko inzego z’umutekano zakomye mu nkokora igikorwa cyo gutangariza abakunzi be umugambi we nk’ushaka kuyobora Uganda.
Byatumye Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba (umuhungu wa Perezida Museveni) ushinja Bobi Wine kuba intandaro y’uyu mutekano muke, amumenyesha ati: “Dufite imbaraga zikomeye cyane kurusha uko ubitekereza. Niba ushaka kurwana, tuzagutsinda mu buryo bworoshye cyane.”
Bobi Wine yasubije Gen. Kainerugaba, amubwira ko ab’ibigwari biratana ubugizi bwa nabi n’urugomo. Yamubwiye ko mu matora, se yita uw’umunyagitugu azatsindwa. Ati: “Iki gihugu ni icy’Abagande, si icyawe na so.”
Guhangana gukomeye hagati ya Trump na Joe Biden
Amatora ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabaye tariki ya 2 Ugushyingo, ahanganishije cyane Donald Trump na Joe Biden.
Byasabye ko Isi yose itegereza iminsi itanu kugira ngo hamenyekane uwatsinze. Tariki ya 7 Ugushyingo ubwo leta ya Pennsylvania ya imaze gutangaza ibyavuye mu matora, Biden yegukana insinzi n’amajwi 290 kuri 214 ya Donald Trump.
Gusa n’ubwo byatangajwe ko Biden yatsinze, Donald Trump yakomeje gutangaza ko aamajwi we yibwe, ari we wagombaga kwegukana insinzi, akayobora na manda ya kabiri izatangira muri Mutarama 2021.
IMIKINO
Abakinnyi 23 b’Amavubi bazajya gukina na Cap Vert
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi), Mashami Vincent yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 23 bazaserukira u Rwanda mu mukino bazakinamo na Cap Vert tariki ya 12 Ugushyingo 2020.
Ni abakurikira:
Abanyezamu: Kimenyi Yves, Kwizera Olivier na Ndayishimiye Eric (Bakame).
Ba myugariro: Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Eric Rutanga, Mutsinzi Ange, Nsabimana Aimable na Rugwiro Hervé.
Abakina hagati: Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Haruna Niyonzima, Muhire Kevin, Ally Niyonzima, Nshuti Dominique Savio, Manishimwe Djabe na Rubanguka Steve.
Ba rutahizamu: Meddie Kagere, Jacques Tuyisenge, Hakizimana Muhadjili, na Iyabivuze Osée.
IMYIDAGADURO
Diamond yongeye guhura n’abana yabyaranye na Zari
Nyuma y’imyaka ibiri umuhanzi Diamond Platinumz atandukanye n’umuherwe w’Umugandekazi, Zarina Hassan (Zari), bongeye guhura mu cyumweru gishize, amujyaniye n’abana babiri babyaranye ngo abasuhuze.
Zari yasobanuriye itangazamakuru ko icyatumye ajyana aba bana muri Tanzania ari ukugira ngo se abarebe nk’uko yari yarabimusabye, akuraho urujijo ku bavuga ko baba bagiye kongera kubana nk’umugore n’umugabo.
Tariki ya 14 Gashyantare 2018 ni bwo Zari yatangaje ko yatandukanye na Diamond, amushinja kumuca inyuma. Ni ubwa mbere aba bana babyaranye bongeye kubonana na se amaso ku yandi, kuko izindi nshuro nkeya baganiriraga ku ikoranabuhanga.


