Umuvugizi wa ADEPR w’ungirije asanga gukora ubushakashatsi kuri Jonoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ari kimwe mubizatuma ntawakongera kuryanija Abanyarwanda.
Nyuma yuko Minisiteri y’Umuco na Siporo isabye ko Amadini akorera mu Rwanda yakora ubushakashatsi kuri Jonocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994, itorero rya ADEPR naryo riravuga ko rigiye gushyira mu bikorwa ibyo ryasabwe n’ubuyobozi bw’Igihugu.

Aganira n’Abanyamakuru Minisitiri wa Siporo n’Uwacu Julienne Uwacu yavuze ko bandikiye Amadini yose yo mu Rwanda kimwe n’ibigo bya Leta n’imiryango kimwe n’inzego zibanze babasaba kuba bakora ubushakashatsi kuri Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahereye aho bari, aho basabwe kugaragaza uko yakozwe nuko yakorewe aho ngaho nka kimwe mu bizafasha kugaragaza ukuri n’amateka ya Jonoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Aganira na bwiza.com umuvugizi w’itorero rya ADEPR w’ungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero Rev.Pastor Tom Rwagasana yavuze ko itorero ayoboye ryiteguye gukora ubushakakashatsi nkuko babisabwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo aho bazabikora mu bice byose by’igihugu aho bafite amatorero hose bakaba bumva bizabafasha nabo kugira uruhare mukugaragaza ukuri kuri Jonoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Itorero rya ADEPR ubusanzwe rikora gahunda zijya nye no kwibuka buri mwaka aho rikora ibyo bikorwa rikanaremera abacitse ku icumu muri uyu mwaka wa 2016 Tariki ya 01 Gicurasi ku rwego rw’igihugu hazashyingurwa mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi 500 baguye ku butaka bwa ADEPR bazize Jonoside yo muri Mata mu Karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi.
Tom Rwagasana avuga ko bazakomeza gahunda zo kwibuka aho bazibuka mu Karere ka bugesera na Rusizi ndetse n’ahandi, kandi avuga ko hariho amabwiriza ko amatorero yose agomba gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatusi.

Asoza yavuze ko ubutumwa yaha Abakirisito buri mu ijambo ry’Imana muri Yesaya 41:6 aho rivuga ko buri wese akwiye kubwira umuturanyi we ngo komera,akaba yumva buri mukirisito wese wa ADEPR akwiye kugira inshingano yo kwihanganisha abacitse ku icumu,uyu Mushumba arabwira abanyarwanda bose kurushaho kubana mu mahoro nk’abavandimwe birinda ibyabacamo ibice.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga @bwiza.com


