ADF yongeye kwica benshi muri RDC, itwika ivuriro na hoteli

Sangiza iyi nkuru

Umutwe w’iterabwoba wa ADF ukomoka muri Uganda, wongeye kwica abasivili muri teritwari ya Beni, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, utwika hoteli n’ivuriro.

Ni amakuru yemerejwe kuri Twitter na Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisivili, Carly Nzanzu Kasivita, kuri uyu wa 12 Werurwe 2023.

Guverineri Kasivita yagize ati: “Teritwari ya Beni yongeye kumenekamo amaraso muri iki gitondo muri Kirindera, mu bilometero 6 uvuye muri Kyondo, bikaba byakozwe na ADF nk’uko abaturage babivuga. Umubare w’agateganyo w’abishwe ni 19, ivuriro na hoteli byatwitswe. Imidugudu minini yose yegereye pariki ikwiye uburinzi.”

Iki gitero gikurikiye icyo abarwanyi ba ADF bagabye mu mudugudu wa Mukondi, na none muri Beni, tariki ya 9 Werurwe, aho batwitse amazu menshi. Leta ya RDC yatangaje ko bishe abaturage 45.

Guverineri Kasivita atangaza amakuru y’igitero cya Mukondi, yasabye Leta kohereza byihuse abasirikare mu gace ka Lisasa na Pabuka kugira ngo umuhanda wa Butembo-Beni utekane, gusa bishobora kuba bitarakozwe kuko yongeye kubisaba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *