Adolphe Muzito yavutse ku itariki 22 Gashyantare 1957. Ni umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’Intebe muri Repubulika Y Demokarasi ya Congo (RDC) kuva mu 2008 kugeza mu 2012 nyuma yo kuba Minisitiri w’Imari kuva mu 2007.
Adolphe Muzito wahoze mu ishyaka rya Lumumbist Party (PALU), mbere yo gushinga irye yise Nouvel Elan ubusanzwe ni impuguke mu bukungu (economist).
Ubwo yeguraga ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe tariki ya 6 Werurwe 2012, yumvikanye mu byaha bya ruswa byatumye uwahoze ari Minisitiri w’Ububiligi serge Kubla afungwa.
Mu 2015, Muzito yirukanwe mu ishyaka PALU mu gihe kingana n’imyaka itatu. Icyo gihe yavugaga ko aziyamamariza kuyobora igihugu, ariko bamwe bo mu ishyaka rye ntibashyigikira ibitekerezo bye kuko byari bihabaye n’umurongo waryo.
Uyu munyapolitiki aherutse gutangariza ikinyamakuru Jeune Afrique ko yiteguye kuzahagararira ishyaka Nouvel Elan mu guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, mu matora ateganyijwe mu 2023.
Muzito akunze kwibasira u Rwanda
Adolphe Muzito yumvikanye kenshi yikoma u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma y’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, maze atanga igitekerezo cy’uko ku rubibi rw’igihugu cyabo n’u Rwanda hakubakwa urukuta.
Muzito yagize ati: “Dushobora gushyira abasirikare ibihumbi 50 ku mbibi zidutandukanya na Uganda n’u Rwanda. Ku ruhande rw’u Rwanda dufite ubuso bwa kilometero 60 cyangwa 70 zo kubaka ubundi bikaba birarangiye, ahasigaye hose ni amazi cyangwa imisozi, ariko ahantu hateye inkeke hangana na kilometero 60, twahakora urukuta rungana gutyo, ibya Uganda byo twaba tubireba neza mu gihe kiri imbere.”
Muzito yakomeje avuga ati: “U Rwanda binyuze mu gukoresha M23 rurashaka guca abaturage mu butaka bwacu bwo mu Burasirazuba ubundi rukahatuza abaturage bavuye hanze basanganywe ibibazo by’ubutaka. Ubu u Rwanda rutuwe n’abaturage 500 kuri kilometero kare, mu myaka 20 bazaba ari 1000 kuri kilometero kare. Kugira ngo dukemure iki kibazo burundu tugomba kubaka urwego rwacu rw’ingabo tukarugenera miliyari imwe y’amadolari cyane ko urwego rwacu mu bijyanye no gukusanya imisoro ruri kuzamura.”
Nyuma yuko tariki ya 6 Nyakanga 2022 habaye ibiganiro hagati ya leta ya RDC n’iy’u Rwanda byo guhosha umwuka mubi hagati y’impande zombi byabereye muri Angola bigizwemo uruhare na Perezida Joao laurenco, Muzito yabyamaganiye kure ahubwo avuga ko igihugu cye gikwiye gutegura intambara kubera ko ibiganiro ari uburyo bwo kubarangaza.
Ubwo Perezida wa komisiyo ya sena ya Leta Zunze ubumwe za Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, Robert Menendez, yari amaze gutangaza ko ingabo z’u Rwanda zifasha umutwe wa M23 ndetse bigakurikirwa n’uruzinduko rwa Blinken muri ibi bihugu byombi, Muzito yaboneyeho agira ati: “Kuba yamagana u Rwanda akavuga ko bashobora gufatira ibihano icyo gihugu, ibihano byo ku rwego mpuzamahanga ntabwo byigeze binyura kuko twe icyo dushaka tunategereje nuko Amerika yafasha Abanyekongo gushoza intambara mu rwego rwo guhiga abanyarwanda mu gihugu cyacu.”
Mu 2019 Muzito yigeze kuvuga ko kugira ngo amahoro aboneke n’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC birangire, ari uko batera u Rwanda kandi bakarufata bakarwomeka ku gihugu cyabo.
Niyobuhungiro David

14 Responses
Adolphe Muzito usaba RDC gushoza intambara ku Rwanda ni muntu ki?
Les congolais parlent beaucoup vraiment,
Uyu mugabo ibyo avuga ntabyo azi kuko u Rwanda ruratera ntiruterwa. None ngo bazarwomeke kuri RDC! Arasenkeje cyane
Adolphe Muzito usaba RDC gushoza intambara ku Rwanda ni muntu ki?
uyu ni njiji yize. Arasaba America kubafasha gushoza intambara ku Rwanda se kuki bo byabananiye. Byarabayobeye pe.Igihugu gifite ingabo kifashisha imitwe yiterabwobo biteye isoni
Adolphe Muzito usaba RDC gushoza intambara ku Rwanda ni muntu ki?
Muvandimwe muzito mwatoje abajura ngo nabasirikare gusa Rdc ntimuturusha kuyikunda mutuze turaje kumugaragaro .

uriya musaza ni injiji kabisa yarabivuze mzee wacu ati nta njiji mbi nkiyize, economie yize imuha amafaranga ariko bon sens ntigurwa,
afite na memoire courte wasanga azeimer imutangiye kuko atibuka Rdf inyanyagira kinshasa mu myaka micye yashize kandi we yari igikwerere ntiyari uruhinja ngaho napime maze banyagirwe

NabazagendangwanyeM23
Nonashakakugwanyigihuguciyubatse naba robelle bamunaniye nibazekwiba imirasire nivyobashoboye

Musito a pensé come un pet enfant.
Adolphe Muzito usaba RDC gushoza intambara ku Rwanda ni muntu ki?
Musito a pensé come un pet enfant.
Adolphe Muzito usaba RDC gushoza intambara ku Rwanda ni muntu ki?
Musito a pensé come un Petit enfant ????
Adolphe Muzito usaba RDC gushoza intambara ku Rwanda ni muntu ki?
Musito a pensé come un Petit enfant ????