20260509_095703

AFC/M23 izarebera abasivile bicwa kugeza ryari?

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje kugenda biguru ntege hagati ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23, ikibazo gikomeje kwibazwa ni ‘AFC/M23 izageza ryari yihanganira ibikorwa by’ubwicanyi n’ibitero bivugwa ko bikorerwa abasivile mu bice igenzura cyangwa biri hafi yabyo, mu gihe Kinshasa ishinjwa kutubahiriza agahenge?’

Mu mezi ashize, uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwongeye kuba isibaniro ry’imirwano, cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Nubwo habayeho ibiganiro byahuje impande zitandukanye ndetse n’igerageza ryo gushyiraho agahenge ryashyigikiwe n’abahuza bo mu karere, amakuru ava ku rugamba agaragaza ko imirwano itigeze ihagarara by’ukuri.

Kinshasa Ishinjwa Kutubahiriza Agahenge

AFC/M23 imaze igihe ishinja Leta ya Congo gukoresha indege z’intambara, zitagira abapirote ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ,Wazalendo abacanshuro ndetse n’ingabo z’u Burundi mu bitero byibasira abaturage ndetse n’uturere igenzura.

Uyu mutwe uvuga ko ibyo bikorwa ari ugushaka kuwushotora kugira ngo usubire mu mirwano yeruye.

Uteye imboni muri politiki n’umutekano by’akarere ubona ko ikibazo gikomeye kiri mu kuba hari icyuho kinini hagati y’ibivugirwa mu biganiro n’ibibera ku rugamba.

Mu gihe i Doha, n’Ubusuwisi haba hari ibiganiro byo gushaka amahoro, ku rundi ruhande amasasu aba akomeje kuvuga mu misozi ya Masisi, Rutshuru, Walikale ndetse na Kivu y’amajyepfo ariko abasivile bakomeza kuhatikirira

Witegereje neza Kinshasa iri gukoresha uburyo bwo gucyura intsinzi ku rugamba ibyo yananiwe mu mishyikirano , ibintu AFC/M23 ibona nk’ubushotoranyi bushobora kuyisunikira gufata indi myanzuro ya gisirikare.

AFC/M23 Iri Mu Gitutu Cyinshi

Nubwo AFC/M23 yakomeje kuvuga ko irwanira uburenganzira bw’abaturage bavuga Ikinyarwanda ndetse no kurwanya ivangura rinashingira k’umutekano muke, iri mu gitutu gikomeye imbere no hanze y’igihugu.

Ku ruhande rumwe, abaturage bo mu bice igenzura bayitezeho kubarinda ibitero n’ubwicanyi. Ku rundi ruhande, amahanga n’imiryango mpuzamahanga biyisaba kwirinda ibikorwa bishobora kongera umwuka mubi cyangwa gutuma intambara yongera kurota.

Ibi bituma AFC/M23 iba hagati y’amahitamo abiri akomeye arimo gukomeza kwifata no gushyira imbere inzira y’ibiganiro; ndetse no kuba yasubiza ibitero ivuga ko bikorwa ku basivile no ku birindiro byayo.

Iyo myitwarire yo kwifata ifatwa nk’ikimenyetso cy’uko uyu mutwe ushaka kwiyerekana nk’ufite umurongo wa politiki, aho kuba umutwe ushingiye gusa ku mbaraga za gisirikare.

Gusa gukomeza kurebera bishobora ubwicanyi bukorwa na leta yanze agahenge, bigusha mu mutego AFC/M23 wuko abaturage batakariza icyizere uyu mutwe ubushobozi bwawo bwo kubarinda.

Ubwicanyi ku Basivile Bukomeje Kuba Intandaro y’Ubushyamirane

Imiryango mpuzamahanga irimo iyita ku burenganzira bwa muntu yakomeje kugaragaza impungenge ku bwicanyi bukorerwa abasivile n’bindi byaha by’intambara mu burasirazuba bwa Congo. Impande zose zagiye zishinjanya kugira uruhare muri ibyo bikorwa.

Ariko ikibazo gikomeye ni uko abaturage ari bo bakomeza kwishyura ikiguzi cy’iyi ntambara. Imiryango ihunga, abana batiga, ubukungu bw’akarere bwasubiye inyuma, ndetse n’ubuzima bwa buri munsi bukomeje kuzamba.

Mu gihe ibiganiro bya politiki bidatanga ibisubizo bifatika vuba, hari impungenge ko AFC/M23 ishobora kongera ibikorwa bya gisirikare ku rwego rwo hejuru, cyane cyane niba ikomeje kubona ko agahenge katubahirizwa.

Ese Hari Icyizere Cy’Amahoro?

Nubwo amahanga akomeje gusaba impande zombi guhagarika imirwano no gusubira ku meza y’ibiganiro, amahirwe y’amahoro aracyagaragara nk’ari kure.

Impamvu ni uko ikibazo cy’u mutekano mu burasirazuba bwa Congo kirenze AFC/M23 gusa; kirimo inyungu z’ibihugu byo mu karere, umutungo kamere uniganirwa n’ibihugu bya ritura ku isi, ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’intege nke z’ubutegetsi bwa Kinshasa muri ako karere.

Ku bw’ibyo, ikibazo si ukumenya niba AFC/M23 izakomeza kurebera gusa, ahubwo ni ukumenya niba hari uburyo bwa dipolomasi bushobora guhagarika intambara mbere y’uko yongera gufata indi ntera ishobora guteza akaga akarere kose k’Ibiyaga Bigari.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *