Ihuriro rya AFC/M23 ryemeje ko ritazi iby’agahenge kasabwe n’igihugu cya Angola, ryongera gushimangira ko ryo rizakomeza ibyo risabwa n’ibiganiro bya Doha.
Mu kiganiro ryatangiye i Goma ejobundi nyuma yo kubonana n’Umuyobozi wa MONUSCO, Vivian van de Perre, iri huriro ryemeje ko ritigeze rimenyeshwa ibikubiye muri ibyo biganiro byabereye Luanda byarangiye hasabwa agahenge.
“Ntabwo twamenyeshejwe ibyemejwe na Angola. Twubaha ibikorerwa byose i Doha. Ibibera muri Angola, ntabwo twatumiwe nta nubwo tuzi ibikubiye mu byaganiriwe,” uyu ni Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga uhoraho wa AFC/M23, kuwa Gatanu ushize.
Ku rundi ruhande, AFC/M23 ivuga ko iteka yubahirije agahenge kemeranyijweho inshuro nyinshi i Doha, ahubwo igashinja Guverinoma ya Congo kurenga ku gahenge buri gihe.
Mbonimpa ati: “ No muri iki gitondo, Kinshasa yarenze ku gahenge kandi twabimenyesheje MONUSCO kugirango ikore akazi ka yo katabogamye,”
Ibi byatangajwe mu gihe Angola iherutse gusaba Guverinoma ya Kinshasa na AFC/M23 kuzahagarika imirwano guhera kuri uyu wa Gatatu utaha, itariki 18 Gashyantare.
Perezidansi ya RDC yo yamaze gusubiza yemeza ko ishyigikiye agahenge, ariko ntibibuza ko ku rugamba Leta yakomeje kugaba ibitero, nko kuwa Gatanu, itariki 13 Gashyantare, aho yateye imidugudu itandukanye muri Minembwe.


