AFCON: Equarorial Guinea yatunguye Algeria ibifashishijwemo n’umukinnyi ukina mu cyiciro cya 5

Sangiza iyi nkuru

Ikipe yigihugu ya Algeria kuri iki cyumweru yatunguwe bikomeye ubwo yatsindwaga na Equatorial Guinea mu mikino ya nyuma y’Africa y’umupira w’amaguru ikomeje kubera mu gihugu cya Cameroon, ndetse akaba ari nacyo gifite kino gikombe cy’ubushize.

Ikipe ya Equatorial Guinea yabonye igitego k’umunota wa 70 w’umukino ku gitego cyatsinzwe n’umukinnyi ukina inyuma Esteban Obiang wakinaga muri Antequera yo mu cyiciro cya gatanu umwaka ushize muri Espagne ku mupira waruvuye muri koroneri, maze bigaragara ko nyuma yo kwinjizwa igitego, Algeria yacitse intege inanirwa kwishyura kino gitego umukino urinda urangira gutyo ku itsinzi ya Equatorial Guinea.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino byayishyize habi, dore ko n’umukino ubanza yari yanganyije na Sierra Leone 0-0, bivuze ko muri iritsinda rya E ari iya nyuma n’inota rimwe gusa, inyuma ya Ivory Coast ya mbere ifite4, Equatorial Guinea ifite 3 na Sierra Leone ifie 2.

Nyuma y’umukino umutoza wa Equatorial Guinea Juan Obiang yavuze ko nubwo umukino warukomeye ariko bashoboye gukorera itsinzi, ati” Nishimiye itsinzi ivuye ku ikipe nziza kandi ikomeye ya Algeria, wari umukino ukomeye ariko twaharaniye itsinzi. Umutoza wa Algeria Djamel Belmadi yavuze ko bazize kudakoresha neza amahirwe babonye mu mukino, ati” Ntabwo aribyo twari twiteze, twakoze buri kimwe,tubona amahirwe ariko ntitwayabyaza umusaruro.

Gutsindwa umukino ku ruhande rwa Algeria bishobora gutuma isezeregwa itarenze umutaru, gusa nanone bizaterwa nuko izitwara mu mukino wa nyuma w’amatsinda aho izakina na Ivory Coast, nibasha ku wutsinda izaba igifite amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho bitewe nuko andi makipe yitwaye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *