Afrobasket: Umutoza w’ u Rwanda yavuze impamvu yatumye basezererwa na Guinea

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko u Rwanda rusezerewe mu gushaka itiki ya 1/4, Cheikh Sarr utoza icyo gihugu yabwiye abanyamakuru bageze aho batakaza icyizere kandi byashobokaga ko batsinda uwo mukino bari bahanganyemo na Guinea.

Guinea niyo iri inyuma ku rutonde rwa FIBA (21 muri Africa) mu yandi makipe y’ibihugu ari gukina iki gikombe cya Africa cya Basketball mu bagabo.

Ikipe y’u Rwanda yahabwaga amahirwe menshi mbere y’uyu mukino ariko Guinea yawutsinze ku manota 72 kuri 68.

Cheikh Sarr ati ” Ndababaye cyane…twari dufite amahirwe, twari dufite ibisabwa byose ngo dutsinde uyu mukino ariko ndibaza ko twabuze kuguma ku ntego hamwe na hamwe. Twageze aho twitakariza icyizere duhusha bikabije amanota menshi yoroshye, twatakaje amanota arenga 20 yari kwinjira.”

Prince Ibeh, umunya-Nigeria wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, na we avuga ko nta gisobanuro abakinnyi babona batanga. Yagize ati: “Ntabwo ari igitutu, ni ukubura guhuza gusa, ibyo twagombaga gukora byatunaniye nta rwitwazo twatanga, byatunaniye gusa.”

Kenny Gasana yatsinze amanota 28, Prince Ibeh atsinda amanota 10, nibo bonyine bagejeje ku mibare ibiri mu gitsindira u Rwanda, n’abandi bagerageje ariko kenshi bikanga.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Ethiopia yaba ishaka u Rwanda nk’umuhuza? Abanyekongo barakariye kubona Tshisekedi inyuma ya Kagame
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *