3af7a5ac-miss-sa-jordan-van-der-vyver-750x629.jpg

Afurika y’Epfo: Babiri mu bahatanira ikamba rya Nyampinga ni ba Dogiteri

Sangiza iyi nkuru

Abakobwa babiri, Karishma Ramdev na Thato Mosehle, bahatanira ikamba rya nyampinga muri Afurika y’Epfo, ndetse bakaba no muri 15 bageze muri 1/2 cy’irangiza,ni abadogiteri bita ku barwayi ba covid-19.

Karishma akora mu bitaro bya Charlotte Maxeke Johannesburg Academic Hospital (CMJAH), aho akomereza gukora anongerera ubumenyi naho Thato ni Dogiteri ku bitaro bikuru bya Klerksdorp Tshepong Hospital.

Asobanura ku ngaruka icyorezo cya coronavirus cyaba cyaragize ku kazi kabo no ku myiteguro y’irushanwa, Karishma yavuze ko ingaruka zitabura kuko byabasabaga gukoresha imbaraga nyinshi. Yagize ati: “Icyorezo cyakomye mu nkokora akazi kacu, si ubwiyongere bw’abarwayi gusa ahubwo ni ubwiyongere bw’umubare w’abaganga basanganywe covid-19, bigatuma bajya mu kiruhuko cyo kwitabwaho abazima tugasigara dukora ahacu n’ahabarwaye”.

Mugenzi we Thato we yavuze ko bibasaba ubutwari no gukomera. Ati: “Tuba dusabwa gukomera cyane n’ubwo uburwayi bukomeza gufata indi ntera. Hari igihe cyageze nkumva ko biturangiriyeho ariko nakwibuka abo twafashije mbere bagakira, bikantera imbaraga zo kunamba ku mwuga wanjye no kwitangira imbaga y’abarwayi”.

Aba bakobwa bavuga ko irushanwa ry’ubwiza no kuvura abantu babibangikanya bigakunda kuko bashyigikiwe n’igihugu, ababyeyi ndetse n’abo bakorana mu kazi. Thato yagize ati: “Nkorana neza na bagenzi banjye. Iyo hari impamvu ivutse ntari niteze ,bagenzi banjye barahambera bakankorera aho ntabonetse. Umuryango wanjye na wo uranshyigikiye kandi Imana ni yo nshyira imbere muri byose”.

Aba banyampinga babajijwe ku nama baha abantu ku kijyanye n’ubuzima, bombi bahurije ku gukora siporo no kunywa amazi menshi ku munsi kuko umubiri w’umuntu ahanini ugizwe n’amazi.

Biteganyijwe ko ibirori byo kwerekana nyampinga wahize abandi muri Afurika y’Epfo bizaba ku wa 24 Ukwakira 2020 ndetse bikazanyura kuri Televiziyo ya M-Net na Mzanzi Magic mu buryo bwa ‘live’.

3af7a5ac-miss-sa-jordan-van-der-vyver-750x629.jpg
Karshima Ramdev
af96e308-miss-sa-shudufhadzo-musida-750x629.jpg
Thato Mosehle
miss_sa_2020_edited_by_willem_botha_3_668x600.jpg
Urutonde rwa 15 bazakomeza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *