Komisiyo ishinzwe ingabo mu nteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo yatabarije igisirikare cy’iki gihugu, SANDF, igaragaza ko kiri mu marembera mu gihe haba hatagize igikorwa byihuse.
Iyi komisiyo, nk’uko ikinyamakuru News24 cyabitangaje, yagaragaje uburyo umushahara w’abasirikare wongerewe cyane, ariko Leta ntitekereze ku kubaka ubushobozi bw’iki gisirikare mu bijyanye n’ibikoresho n’amahugurwa.
Muri raporo yakoze, iyi komisiyo yatanze urugero rw’uko mu mwaka w’2022, mu ngengo y’imari yagenewe igisirikare, 68.7% byayo byashowe ku bakozi, kongera ubushobozi n’ibikoresho n’ibikorwa bya gisirikare bigenerwa igice gito.
Aba bashingamategeko bavuze ko kugeza mu mwaka ushize, mu ndege z’indwanyi za Gripen Afurika y’Epfo ifite, nta n’imwe yakoraga kubera ko zose zari ziparitse, zikeneye gukanikwa. Mu z’ubwikorezi, ngo hakoraga gusa C-130.
Iyi komisiyo ivuga ko iki kibazo gihari mu gihe ingabo za Afurika y’Epfo zagiye zifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo kugenzura iyubahiriza ry’ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19, gukumira imyigaragambyo ikomeye yabereye muri Gauteng na KwaZulu-Natal no gutabara abagizweho ingaruka n’umwuzure muri KwaZulu-Natal.
Komisiyo ishinzwe ingabo mu Nteko ya Afurika y’Epfo yavuze ko kandi iki kibazo gihari mu gihe abasirikare b’iki gihugu boherezwa mu butumwa bw’amahoro butandukanye burimo ubw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo n’ubw’akarere ka Afurika y’amajyepfo muri Mozambique.


