Afurika y’epfo: Komisiyo y’amatora yateye utwatsi kandidatire ya Jacob Zuma

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri Afurika y’epfo yavuze ko uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, atamererewe kwiyamamamaza mu matora ataha.

Ni mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kane aho iyi komisiyo yavuze ko yanze kandidatire ya Bwana Zuma mu matora yo ku ya 29 Gicurasi 2024.

Muri Nyakanga 2021, Bwana Zuma yakatiwe igifungo cy’amezi 15 azira kutubahiriza icyemezo cy’urukiko cyo kwitaba komisiyo y’ubucamanza yakoraga iperereza ku birego bya ruswa ku butegetsi bwe kuva mu 2009 kugeza 2018. Yahawe igihano nsimburagifungo nyuma y’amezi abiri, yemererwa kurangiza igihano yari asigaye afungiye mu rugo.

Itegeko Nshinga rya Afurika y’Epfo ribuza abantu bahamwe n’icyaha bagakatirwa igifungo kirenze amezi 12, kuba bahabwa inshingano mu mirimo ya Leta.

Bwana Zuma n’itsinda rye ry’abavoka basohotse mu rubanza bakubita urugi ubwo yabazwaga ibirego byinshi bya ruswa ku ngoma ye, harimo n’uruhare rw’umuryango w’Abahinde, Guptas, bivugwa ko bagiraga uruhare mu gushyiraho bamwe mu bagize guverinoma ye.

Zuma w’imyaka 81, afite kugeza ku ya 2 Mata kujuririra icyemezo cya komisiyo.

Ubu Zuma ari mu isura y’ishyaka rishya rya politiki, ishyaka rya uMkhonto weSizwe, mu magambo ahinnye yiswe MK, ryamutanze nk’umukandida mu matora ateganijwe muri Afurika y’Epfo nyuma y’aho aviriye mu ishyaka rye rya ANC yari ayoboye mbere.

Kuba Zuma yatangaje ko avuye muri ANC ni kimwe mu byaranze kwiyamamaza mu matora. Isura ye iri ku byapa by’amatora y’ishyaka MK, ni we muntu ukomeye w’ishyaka akaba n’umuvugizi mukuru mu bikorwa byo kwiyamamaza nubwo nyine kandidatire ye yatewe utwatsi akaba agifite kujurira.

Urugamba rwe rwo kurwanya ishyaka rya ANC rwageze imbere y’inkiko zimwe na zimwe zo mu gihugu, aho ishyaka rya MK ryatsinze kuri iki cyumweru ubwo urukiko rwangaga icyifuzo cya ANC cyo gutesha agaciro ishyaka rya MK no kuribuza kwitabira amatora.

Mu rubanza rutandukanye n’urwo, ishyaka rya ANC ryamagana ishyaka rya MK gukoresha izina n’ikirangantego, gisa cyane n’iby’icyahoze ari icy’umutwe wa gisirikare wa ANC.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *