Afurika y’Epfo: Riek Mashar yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’abatavuga rumwe na leta ya Salva Kiir muri leta ya Sudani y’Epfo, Riek Mashar yatawe muri yombi na leta y’Afurika y’Epfo mu rwego rwo kwanga kumureka ngo akomeze azenguruke ibihugu bitandukanye ahunga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru the standards cyo mu gihugu cya Kenya, ngo uyu mugabo afungiye mu nzu ifungirwamo abandi banyabyaha hafi y’umujyi wa Pretoria ndetse akaba yatswe n’ibyangombwa bye birimo ndetse na telephone ngendanwa ye bakaba barimo kuyikurikiranira hafi.
Riek Mashar yagiye muri iki gihugu mu kwezi kwa munani uyu mwaka avuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho nubundi yari mu buhungiro nyuma y’imirwano itoroshye muri Sudani y’Epfo.
Inzego zishinzwe umutekano muri Repubulika y’Afurika y’Epfo zitangaza ko kuba Salva Kiir afunze ishobora gufasha mu gutuma abarwanyi yari ayoboye bagabanya ibikorwa by’ubwicanyi bikomeje gukorerwa abaturage bo muri leta ya Sudani y’Epfo guhera mu myaka 3 ishize ndetse imiryango mpuzamahanga ikaba ivuga ko ubu bwicanyi bushobora kuganisha ku itsembabwoko.
Guhera mu mwaka wa 2013, harabarwa abasaga miliyoni bamaze gukurwa mu byabo n’intambara yo muri iki gihugu naho abandi batagira ingano biganjemo Abasivile bakaba barayisizemo ubuzima.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri kiriya gihugu Clayson Monyela yatangaje ko kugeza ubu uyu Mashar afite umuntu umukurikira aho agiy hose yewe no ku bwiherero ndetse byanaba ngombwa telephone ye bakayisigarana.
Gusa yakomeje hakana ko uko Mashar abayeho kuva yagezwa muri iyi nzu ari gucungirwamo bihabanye n’uko yari kuba abayeho ari hanze yayo ahubwo akavuga ko bamucumbikiye nk’umushyitsi mu rwego rwo kugirango intambara ibe yahosha muri Sudani.
Manyela nta gihe runaka agaragaza Mashar azamara muri kiriya gihugu ariko akavuga ko kumugumana ari inshingano zabo nk’abahuza bo ku mpande zombi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Andi makuru avuga ko Riek Mashar aba ari kugenda ashakisha andi maboko hirya no hino mu bihugu bitandukanye birimo Kongo, Ethiopia n’ibindi bityo kumufata bikaba ari bimwe mu kuburizamo imigambi mibi yaba ari gupanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *