Janusz Walus, umwicanyi wishe umuyobozi warwanyaga ivanguraruhu muri Afurika y’Epfo, Chris Hani, hashize imyaka igera kuri mirongo itatu, yatewe icyuma muri gereza afungiwemo mu gihe yari aherutse kwemererwa gufungurwa by’agateganyo nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri .
Mu cyumweru gishize, Walus, ufite imyaka 69, ufite ubwenegihugu bwa Pologne, yemerewe kurekurwa n’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rwa Afurika y’Epfo kandi byari biteganijwe ko arekurwa bidatinze. Iki cyemezo ariko cyateje imyigaragambyo mu gihugu hose.
Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (DCS) mu itangazo ryarwo rwagize ruti: “Imfungwa Walus ari koroherwa kandi abashinzwe ubuvuzi muri DCS bari gutanga ubuvuzi bukenewe.”
Uru rwego rwatangaje ko yatewe icyuma n’undi mugororwa babaga mu gice kimwe, ariko nta bisobanuro birambuye ku byabaye cyangwa umwirondoro w’uwateye icyuma.
Hani, wahoze ari umwe mu bayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, ANC, riri ku butegetsi ubu akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya gikomunisiti ryo muri Afurika y’Epfo icyo gihe, yarashwe na Walus hanze y’urugo rwe mu 1993.
Iyicwa rye ryateje imvururu mu gihugu hose zenda kwitambika inzira yinjira muri demokarasi iva mu butegetsi bw’ivanguramoko muri Afurika y’Epfo nyuma y’imyaka myinshi Abazungu ba nyamucye ari bo bayoboye igihugu.
Walus yari yarimutse iwabo muri Pologne icyo gihe yayoborwaga n’abakomunisiti mu 1981, ajya muri Afurika y’Epfo atangira kugira uruhare mu kurwanya abarwanyaga Apartheid.
Kuri uyu wa Mbere ushize, minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu muri Afurika y’Epfo, Aaron Motsoaledi, yahaye Walus icumbi azabamo nyuma yo gufungurwa by’agateganyo.


