Afurika y’Epfo yashinjwe gutera inkunga Hamas ivuga ko yavuganye gusa n’umuyobozi wa yo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Ukwakira 2023, Afurika y’Epfo yavuze ko minisitiri w’ububanyi n’amahanga yahamagaye umuyobozi wa Hamas ku bijyanye no kugeza imfashanyo muri Gaza no mu tundi turere twa Palesitine maze ahakana amakuru yo guha inkunga uyu mutwe w’abarwanyi mu ntambara urwana na Israel.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika yepfo, Naledi Pandor, yakiriye icyifuzo cyo guhamagara umuyobozi wa Hamas, Ismail Haniyeh, nk’uko Ishami rya guverinoma rishinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane (DIRCO) ryabitangajemu itangazo, ryongeraho ko guhamagara byari mu rwego rwo kugaragaza ko igihugu cyiteguye kwifatanya n’impande zose bireba mu koroshya ibiganiro.

Ikinyamakuru News24 cyo mu gihugu mbere cyari cyakomoje ku itangazo rya Hamas rivuga ko uyu mutwe wahamagawe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika yepfo awizeza inkunga.

Ikinyamakuru cyavuze ko itangazo rya Hamas ritavuze Pandor nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga.

Umuvugizi wa Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, witwa Vincent Magwenya, kuri twitter yagize ati: “Ntabwo dufitanye umubano w’impande zombi na Hamas … Gufasha urugamba rwa Palesitine rwo kurwanya kwigarurirwa ntabwo bihwanye no gushyigikira Hamas.”

Afurika y’Epfo imaze igihe kinini iharanira amahoro muri kariya karere, igereranya ibibazo by’Abanyapalestine n’ibyayo mu gihe cy’ubutegetsi bwa apartheid bwarangiye mu 1994.

Israel yiyemeje kuzarimbura umutwe wa Hamas nyuma y’uko abarwanyi ba Hamas bishe abantu bagera ku 1300 mu gihe cy’igitero cyagabwe mu mijyi yo mu majyepfo ya Israel ku itariki ya 7 Ukwakira, uyu ukaba ari umunsi wahitanye abantu benshi mu mateka ya Israel mu myaka 75 ishize.

Israel yasubije n’ibitero byinshi by’indege ku karere ka Gaza byahitanye Abanyapalestine barenga 2.800. Yafunze kandi amayira yose ahahira aka karere ku buryo vuba gashobora no kubura ibyo kurya, lisansi n’imiti.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *