Afurika y’Epfo yateye intambwe yo kugabanya umubano wa yo na Israel

Sangiza iyi nkuru

Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo yatoye icyifuzo cyo guhindura ambasade yayo muri Israel mo ibiro by’umuhuza, mu rwego rwo kugaragaza kutishimira ihohoterwa ridashira rikorerwa Abanyapalestine nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byaho .

“Turizera ko iyi izaba intambwe ya mbere yo gushyira igitutu kuri Israel ngo yubahirize uburenganzira bwa muntu, yemere uburenganzira bw’abaturage ba Palesitine, uburenganzira bwabo bwo kubaho, ndetse no gusubira ku meza y’ibiganiro,” Uyu ni Ahmed Munzoor Shaik Emm wo mu ishyaka National Freedom Party (NFP) ari na we watangije iki cyifuzo avugana na IOL. Icyifuzo cyatowe ku majwi 208 kuri 94.

Itsinda ry’ubuvugizi ryitwa Media Review Network (MRN) ryashimye Shaik Emam na NFP kuba baratanze ibyo bavuze ko ari icyifuzo cy’ubutwari kandi gikomeye mu kwifatanya na Palesitine.

“Turasaba kandi guverinoma gushyira mu bikorwa byihuse iki cyifuzo cy’ingenzi. Mu by’ukuri, MRN irahamagarira guverinoma gutera indi ntambwe igahagarika umubano w’ububanyi n’amahanga, ubukungu n’igisirikare n’ubutegetsi bwa Zion bwigaruriye Palesitine y’amateka, ” ibi Ahmed Haroon Jazbhay, umwe mu bayobozi bakuru ba MRN, yabitangaje ku wa Gatatu.

Imiryango myinshi iharanira uburenganzira bwa muntu yishimiye icyo cyifuzo.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Isiraheli ntirasubiza iki cyerekezo cya Afurika y’Epfo.

Benshi mu Banyafurika y’Epfo, harimo n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi rya ANC, bashyigikiye urugamba rw’Abanyapalestine kuko bizera ko ibiba ku Banyapalestine mu bice byigaruriwe na Israel bisa nk’ibyo bahuye nabyo mu gihe cya apartheid.

Afurika y’Epfo yatangiye umubano ushingiye kuri dipolomasi na Palestine mu 1995, umwaka umwe nyuma y’ubutegetsi bw’abazungu.

Kuva icyo gihe, Pretoria yakomeje kunenga cyane kuba Israel ikomeje gufata nabi Abanyapalestine, harimo na politiki imaze igihe yo kubaka imidugudu y’Abayahudi itemewe ku butaka bw’Abarabu muri West Bank.

Mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe iherutse guteranira i Addis Abeba muri Ethiopia, uwari waje uhagarariye Israel (nk’igihugu cyendaga kuba indorerezi) yasohowe mu nama, ubuyobozi bwa Israel butunga ntoki ibihugu bya Afurika y’Epfo na Algeria ivuga ko ari byo byitambitse intumwa ya yo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *