AP25325562360893

Afurika y’Epfo yakumiriwe mu nama ya G7 yari yatumiwemo

Sangiza iyi nkuru

Perezidansi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko ubutumire Perezida Cyril Ramaphosa yari yarahawe bwo kwitabira inama ya G7 izabera mu Bufaransa muri Kamena bwateshejwe agaciro bitewe n’igitutu cyakomeje gushyirwaho na Amerika.

U Bufaransa bwatangarije Afurika y’Epfo ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda ko umwe mu banyamuryango bakomeye ba G7 atazitabira inama kuko hari ibimenyetso ko Amerika ishobora kwanga kuyitabira.

Ubutumire bwari bwatanzwe na Perezida Emmanuel Macron mu nama ya G20 yabereye i Johannesburg umwaka ushize.

Bije nyuma y’amezi menshi umubano hagati ya Afurika y’Epfo na Amerika utifashe neza, bitewe n’ibibazo bitandukanye, birimo ikirego cya Jenoside Afurika y’Epfo yareze Israel, ndetse n’ibirego byigeze gutangwa na Perezida wa Amerika Donald Trump avuga ko Abanyafurika y’Epfo b’abazungu batotezwa nubwo Afurika y’Epfo itahwemye kubihakana.

Umuvugizi wa Perezidansi ya Afurika y’Epfo, Vincent Magwenya, yavuze ko umuhate wo kongera kuzahura umubano na Amerika ugikomeje, kandi ko umubano n’u Bufaransa ugikomeye kandi utazahungabanywa no gukurwaho kw’ubwo butumire bwo kwitabira inama ya G7.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *