Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe watangaje ko hagikenewe izindi mbaraga zo kurwanya no kwirukana Burundu abarwanyi ba Al Shabaab mu gihugu cya Somalia bakomeje kwibasira ubuzima bwa benshi.
[ad id=”44145″]
Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wungirije ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri AU Hubert Price, ngo haracyakenewe byibuze abasirikare bagera ku bihumbi 4 byo kongerera amaboko abasanzwe bari muri Somalia, ariko akaba yagaragaje impungenge ko atazi aho bazava.
Izi ngabo za Al Shabaab ngo ziganje mu duce turimo ikibaya cya Juba, Bakool, Hiraan and some coastal areas. Ndetse n’utundu turi mu ngengero za Sunadi y’epfo.
Ibi bihumbi 4 by’ingabo bikenewe, byaba bisangayo ibindi 21,129 by’abasirikare baturutse mu bihugu bya Ethiopia, Kenya, Uganda ndetse n’u Burundi.
Izi ngabo zikenewe mu gihe muri iki gihugu hategerejwe amatora y’Umukuru w’igihugu, aho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bukomeza kugenda bufata indi ntera uko iminsi y’amatora igenda yegereza.
Umuvugizi w’igabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia Amisom, Col Joseph Kibet avuga ko muri raporo yatanzwe hari hakenewe abasirikare ibihumbi 49, ariko ko mu gihe batabonetse byibuze haba habonetse ibihumbi 4 gusa.
[ad id=”44145″]
Afurika yunzze Ubumwe ivuga ko aba basirikare bazava ku bushake bw’ibihugu byumva birebwa n’ibikorwa by’ubutabazi nk’uko ibindi bihugu byabigenje.
Leta y’u Burundi ivuga ko ingabo zaypo zimaze igihe kirekire muri kiriya gihugu, bityo bukaba bwarabuze uko buzikurayo kuko habuze abandi bazisimbura kandi bagomba kuva mu bindi bihugu by’Afurika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


