Kuri uyu wa Gatanu, Kenya yatangaje ko itemera ububasha bw’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera rw’Umuryango w’Abibumbye (ICJ) mbere y’icyemezo cyari giteganijwe kuri uyu wa kabiri utaha ku kibazo cy’umupaka imaze igihe ifitanye na Somalia.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu itangazamakuru yagize ati: “Usibye gukuraho uruhare rwayo mu rubanza rukomeje, Kenya (…) yifatanije n’abandi banyamuryango benshi b’Umuryango w’Abibumbye mu kwanga ububasha bw’urukiko.”
Muri Werurwe, Kenya yari yerekanye ko itazongera kwitabira iburanisha ry’urukiko nyuma y’uko urukiko ruherereye i La Haye rwanze ko urubanza rwongera gutinzwa.
Icyemezo cya nyuma giteganijwe kuwa Kabiri nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ikomeza ivuga.
Ibihugu byombi by’ibituranyi byo ihembe rya Afurika bimaze imyaka bipfa igice cy’umupaka cyegereye inyanja y’u Buhinde buri ruhande rwiyitirira ndetse bivugwa ko hari peteroli na gaz.
Somalia iherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kenya, yifuza kugaragaza umupaka w’amazi na Kenya mu kwagura umupaka w’ubutaka, mu majyepfo y’iburasirazuba.
Ku ruhande rwayo, Kenya yifuza ko umupaka wanyura mu murongo ugororotse ugana iburasirazuba, uyiha uturere twinshi. Mpandeshatu y’amazi itavugwaho rumwe ifite ubuso burenga 100.000 km2.
Nairobi ikomeza kuvuga ko ifite ubusugire kuri kariya gace katavugwaho rumwe kuva mu 1979.
Somalia yisunze ubutabera mpuzamahanga kugira ngo bukemure aya makimbirane nyuma yo kuvuga ko inzira za diplomasi zose zageragejwe zananiwe.


