Kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 18 Kamena 2022, mu mudugudu wa Mwamgongo mu Ntara ya Kigoma habaye agashya ubwo itsinda ry’inkende ryinjiraga mu nzu y’umuturage maze zikambura umubyeyi umwana w’ukwezi kumwe zikagerageza kumwiba.
Aka gashya kabaye ahagana mu ma saa cyenda z’amanywa mu mudugudu uhana imbibi na Parike y’igihugu ya Gombe.
Byose byatangiye igihe nyina w’uyu mwana witwa Shayima Said, yari yicaye hanze y’urugo rwe yonsa uruhinja rwe mu buryo butunguranye, itsinda ry’inkende rimugabaho igitero maze rimwambura umwana.
“Ni ukuri. Umwana yari kumwe na nyina hanze y’inzu yabo igihe itsinda ry’inkende ryinjiraga rikamujyana, ” uyuni Umuyobozi wa polisi mu karere ka Kigoma, James Manyama, avugana na The Citizen kuri uyu wa Mbere, itariki ya 20 Kamena 2022.
Ibyabaye byatumye nyina w’umwana atabaza. Manyama ati: “Yavugije induru asaba ubufasha maze abaturage bihutira kujya iwe kugira ngo bamufashe kubona umwana we, uzwi ku izina rya Luhaiba Said, bamwambuye itsinda ry’inkende.”
Mu gihe uruhinja ngo rwari ruri mu maboko y’imwe mu nkende, byabaye ngombwa ko abaturage bakoresha imbaraga kugirango bongere kurubona.
Manyama yakomeje agira ati: “Igihe abaturage bazaga bari bakererewe kuko umwana yari mu maboko y’inkende kandi igihe bageragezaga kumufataa ku ngufu yakomeretse ku mutwe no mu ijosi”.
Abaturage babashije kwambura uwo mwana inkende ariko ibyo bikomere yagize bimuviramo urupfu ubwo yari arimo gukurikiranwa n’abaganga k bitaro biri hafi aho.


