Agashya: Mu Burundi hari abantu bagiye gutanga amaturo mu kiliziya batura za grenades

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cy’u Burundi haravugwa ibintu bitari byabaho mu nsengero, haba muri iki gihugu ndetse n’ahandi ku Isi, aho hari abantu bagiye gutanga amaturo bakajyana ibishyimbo bivanze n’ibisasu bya grenades muri Kiliziya Gaturika yo mu Ntara ya Kayanza, mu majyaruguru y’’igihugu.

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye, ngo ibisasu bibiri bya grenades nibyo byakuwe kuri Paruwasi Musema iherereye ku musozi wa Kiryama, muri Komine Butangazwa, ho mu Ntara ya Kayanza ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 26 Kamena ahaganasa saa 17h30.

Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi avuga ko ibyo bisasu byatanzwe n’abakirisitu batamenyekanye mu gihe cyo gutanga amaturo, aho ngo bari bazishyize mu bishyimbo bari bafite bagiye kubitangaho amaturo.

Urubuga Ubmnews dukesha iyi nkuru ruravuga ko Nkurikiye yavuze ko ibyo bisasu byahise bishyikirizwa igipolisi cyo muri Komini Butaganzwa, kandi ko iperereza ryatangiye ngo abatuye izo grenades bazinyujije mu bishyimbo bamenyekane

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *